Ingabo z’ u Rwanda ziri mu butumwa bw’ amahoro muri Centrafrica, Batayo ya 1, kuwa Gatanu zakoze igikorwa cyo kuvura abagororwa muri Gereza y’Abagore ya Bimbo iri mu nkengero z’Umujyi wa Bangui.
Ni igikorwa cyakozwe biturutse ku busabe bw’ubuyobozi bwa Gereza bwanyujijwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrica (MINUSCA).

Iki gikorwa cyibanze ku gusuzuma indwara zitandukanye, ubuvuzi bw’amenyo ndetse n’ubw’amaso.
Hatanzwe kandi imiti ku ndwara zasuzumwe, hamwe n’ ibiganiro mu gufasha abagororwa bafungiye muri iyo gereza ya Bimbo kugarura icyizere cy’ ubuzima.

Mu ijambo yabagejejeho, Umuyobozi wa Batayo ya 1, Lt Col Paul Gasasira, yagize ati:
“Uko turi hano uyu munsi bigaragaza ubushake bwa MINUSCA, butari ubwo gushyigikira amahoro n’umutekano muri Centrafrica gusa, ahubwo no guteza imbere agaciro k’ikiremwamuntu, no kubaha buri wese, harimo n’abari hano mu Igororero.”
Yabashishikarije gukomeza kugira icyizere no gukomera.

Umuyobozi wa Gereza, Djadde Clotilde, yashimiye byimazeyo MINUSCA, by’umwihariko Ingabo z’ u Rwanda, ku bufatanye n’ubufasha bwuje ubumuntu.
Iki gikorwa cyasize ingaruka nziza zitari ubuvuzi gusa, ahubwo no guha agaciro ndetse n’icyizere abagore bo muri Gereza ya Bimbo.


