Bangui: Itabwa muri yombi ry’abagabo babiri bahoze mu Gisirikare cy’u Bufaransa ryateje urunturuntu

Sangiza iyi nkuru

Muri Repubulika ya Centrafrica, abahoze ari abasirikari babiri b’Abafaransa, bakorera ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu, MINUSCA, batawe muri yombi na polisi ishinzwe imipaka ku wa Kabiri, itariki 10 Mutarama, ubwo bageraga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bangui .

Ni amakuru MINUSCA yemeje mu itangazo rigenewe abanyamakuru yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane ushize, ivuga ko”iri kuvugana n’ubuyobozi bwa Centrafrica kugira ngo iki kibazo gikemuke”.

Abafaransa bombi bari bageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bangui ahagana mu ma saa kumi z’umugoroba ubwo bafatwaga na polisi ishinzwe imipaka.

Nk’uko amakuru aturuka muri diplomasi abitangaza, ngo batswe pasiporo zabo, amakarita yabo ya MINUSCA na mudasobwa zabo, mbere yo “kubereka” ibinyamakuru bishyigikiye leta nk “abasirikare b’Abafaransa” bagerageje kwinjira mu gihugu nta n’umwe ufite viza, ngo hagamijwe guhungabanya Repubulika ya Centrafrica.

Amakuru ariko ava muri bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo nk’uko bitangazwa na RFI, avuga ko aba bagabo bombi, bahoze ari abasirikare b’u Bufaransa, bamaze amezi atandatu bakorana n’Umuryango w’Abibumbye nk’aba consultants mpuzamahanga. Akazi kabo? gutanga ibikoresho no kugira uruhare mu mahugurwa y’ingabo zituruka mu bihugu bikoresha Igifaransa zoherejwe mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrica.

Amakuru akomeza avuga ko amasezerano y’abo bagabo bombi azarangira ku itariki ya 31 Ukuboza uyu mwaka kandi bageze i Bangui bafite viza zemewe zifite agaciro kugeza ku itariki ya 31 Werurwe, amakuru ndetse RFI ivuga ko yanahamirijwe n’umwe mu bakozi ba minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Centrafrica.

Ayo makuru akomeza avuga ko habayeho gusa kutumva ibintu kimwe hagati ya serivisi za Centrafrica na MINUSCA. Ngo aba Bafaransa bakaba bashobora kuba baratawe muri yombi gusa kubera ko amakarita yabo y’akazi agaragaza ko afite agaciro kugeza mu Kuboza 2023 kandi bikaba bidahuye n’igihe viza zabo zizarangirira kuko zo zizarangira muri Werurwe 2023.

Uyu mukozi wo muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Centafrica akaba yakomeje abwira iki kinyamakuru ko yizeye ko vuba aba Bafaransa bazarekurwa kubera ko abapolisi bahawe “ibisobanuro bifuzaga”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *