Minisitiri Biruta, Maj. Gen. Nzabamwita na Brig. Gen. Arcadius

Bangui: Perezida Kagame yoherereje ingabo z’u Rwanda ubutumwa

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yagejeje ku ngabo z’u Rwanda ziri i Bangui muri Repubulika ya Centrafrica ubutumwa bw’ishimwe ku bw’akazi zakoze mu butumwa bw’amahoro, bwaba ubushingiye ku masezerano y’ibihugu byombi n’Umuryango w’Abibumbye.

Nk’uko Minisiteri y’ingabo ibisobanura, Minisitiri yari kumwe ry’abayobozi bavanye mu Rwanda ririmo Umunyamabanga Mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza ryo hanze, Maj. Gen. Joseph Nzabamwita.

Iyi Minisiteri yagize iti: “Intego y’uru ruzinduko yari ukugenzura ukwitegura mu bikorwa kw’ingabo z’u Rwanda no kuzigezaho ubutumwa bw’ishimwe ku kazi zakoze, bwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, Umugaba w’Ikirenga wa RDF.”

Ikindi gikorwa cyaranze uru ruzinduko ni icyo gusura Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za Centrafrica ushinzwe igenamigambi, Brig. Gen. Arcadius Betibangui, aho baganiriye ku bufatanye mu myitozo buri hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu by’inshuti zikomeye bya Centrafrica, bishingira ku bufatanye bisanzwe bigirana mu guteza imbere inzego zitandukanye, ariko by’umwihariko urw’umutekano.

Minisitiri Biruta, Maj. Gen. Nzabamwita na Brig. Gen. Arcadius
Minisitiri Biruta, Maj. Gen. Nzabamwita na Brig. Gen. Arcadius

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *