whatsapp_image_2026-07-06_at_22.03_53_copy_875x602

Perezida Kagame yahawe imirimo muri Loni

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yagizwe umwe mu bayobozi ba Komisiyo Mpuzamahanga ya ‘AI for Good’ yashyizweho na Loni, binyuze mu Ishami ryayo ry’Ikoranabuhanga mu Itumanaho (ITU).

Iyi Komisiyo igamije guteza imbere ikoreshwa ry’Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence/AI) mu gukemura ibibazo byugarije isi no kugabanya ubusumbane mu kugerwaho n’ikoranabuhanga.

Perezida Kagame azafatanya kuyobora iriya Komisiyo na Marc Benioff, Umuyobozi Mukuru wa sosiyete y’Abanyamerika ya Salesforce, mu gihe Umunyamabanga Mukuru wa ITU, Doreen Bogdan-Martin ari we wagizwe Visi Perezida wayo.

Komisiyo igizwe n’abanyamuryango 44 baturuka mu nzego za za Guverinoma, ibigo by’ikoranabuhanga ndetse no mu mashami atandukanye ya Loni, ikaba ifite inshingano zo kongera icyizere abantu bafitiye AI, kuyigeza no mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, no kwihutisha ikoreshwa ryayo mu gushakira ibisubizo ibibazo bikomeye isi ihanganye na byo.

Perezida Kagame yavuze ko ikoranabuhanga rikwiye kuba igikoresho gifasha abantu, ati: “Ikoranabuhanga rigomba kuba imbaraga zikora icyiza, kandi ni inshingano zacu kurikoresha muri uwo murongo.”

Yunzemo ati: “Dukorane kugira ngo tugabanye ubusumbane no gufasha abaturage benshi kurushaho kungukira ku byo Ubwenge Buhangano bushobora kugeza kuri buri wese.”

Perezida Paul Kagame yahawe ziriya nshingano, nyuma y’intambwe u Rwanda rumaze gutera mu guteza imbere AI.

Muri Mata 2023, u Rwanda rwemeje Politiki y’Igihugu igenga Ubwenge Buhangano.

U Rwanda kandi rwashyizeho ibiro bya mbere muri Afurika bishinzwe guteza imbere ikoreshwa rya AI mu buryo buboneye, bikorera muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo.

Mu Ugushyingo 2023, u Rwanda rwabaye kimwe mu bihugu bitatu byo muri Afurika byashyize umukono ku masezerano ya Bletchley agamije guteza imbere umutekano mu ikoreshwa rya AI. Ibindi bihugu byari byayasinye ni Nigeria na Kenya.

Mu 2025 bwo, Kigali yanakiriye Inama ya mbere Mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa rya AI muri Afurika, yahuje abarenga 1,000 baturutse mu bihugu 52. Iyo nama yanzuye ko hashyirwaho Ikigega cya Afurika cyitezweho gushorwamo miliyari 60 z’amadolari ya Amerika mu guteza imbere AI.

U Rwanda kandi ni rwo ruyoboye Ihuriro Smart Africa rihuza abakuru b’ibihugu 40 byo muri Afurika baharanira guteza imbere ikoranabuhanga no kwihutisha impinduka zishingiye ku ikoranabuhanga ku mugabane.

AI mu iterambere ry’u Rwanda

Perezida Kagame yavuze ko AI ishobora kuzatanga nibura 5% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP).

Kugeza ubu, AI iri gukoreshwa mu buhinzi binyuze muri serivisi zitanga inama ku bahinzi mu Kinyarwanda hifashishijwe WhatsApp na SMS, ndetse no mu nzego z’ubuzima n’uburezi.

Ikigo Gates Foundation na cyo cyongereye inkunga gitera gahunda za AI mu Rwanda, kiyizamura iva kuri miliyoni 7.5 z’amadolari ya Amerika igera kuri miliyoni 17.5, azifashishwa mu mushinga wa Rwanda AI Scaling Hub.

Inama ya mbere y’iyi Komisiyo Mpuzamahanga izateranira i Genève mu Busuwisi hagati ya tariki ya 7 na 10 Nyakanga 2026, mu nama mpuzamahanga ya AI for Good 2026, izabera mu cyumweru cyahariwe ikoranabuhanga kizwi nka Geneva Digital Week.

Mu bandi Banyafurika bagize iyi komisiyo harimo Ralph Mupita, Umuyobozi Mukuru wa MTN Group, Bosun Tijani, Minisitiri w’Itumanaho wa Nigeria, Cina Lawson, Minisitiri ushinzwe Ikoranabuhanga muri Togo, Emma Theofelus wa Namibia, Ngozi Okonjo-Iweala uyobora Umuryango w’Ubucuruzi ku Isi (WTO), na Lerato Dorothy Mataboge, Komiseri wa Afurika ushinzwe Ibikorwaremezo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply