Baravuga ko babangamiwe n’umwanda uva mu Ibagiro rya Gakenke

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke baravuga ko babangamiwe n’amayezi avanze n’undi mwanda biva mu Ibagiro rya Gakenke, aho bemeza ko usibye umunuko biteza, binangiza ibidukikije kuko biruhukira mu mugezi wa Base. Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yemeje ko iki kibazo bacyumvise kandi bagihagurukiye ngo gikemuke vuba.

Ni nyuma y’aho abaturage bamwe bari basabye imwe mu maradiyo akorera mu Rwanda kubakorera ubuvugizi bagakizwa uyu mwanda utababangamiye gusa ahubwo ubangamiye n’ibidukikije.

Umwe muri bo yagize ati “ Byatubera byiza rwose mudukoreye nk’ubuvugizi, noneho bakadufasha bakadukorera icyo kintu cyo kuba bahafunga…”

Undi yagize ati “ Ahubwo bakagombye kubiherereza uruhande rumwe…bakabicukurira nk’icyobo bikajya biherera nko mu murima. None mu mazi, ubu nk’abantu bafurira epfiriya biranduza…. Bijya muri uyu mugezi wa Base”

Mugenzi we yunzemo avuga ko asanga nk’ayo mase yari akwiye gucukurirwa icyobo aho kugirango ajyanwe n’amazi ngo abe yakwanduza.

Bwiza.com yashatse kumva icyo ubuyobozi bw’akarere buteganya gukora ngo bukemure iki kibazo, ku murongo wa telephone Umuyobozi w’Akarere, Mukandayisenga Vestine, yavuze ko bari gukurikirana iki kibazo ndetse kuwa Mbere gishobora kuba cyakemutse.

Ati “ Amakuru ejo (kuwa Kane) nibwo nayamenye, wend abo bakubwiye umwanda ariko hari n’utundi twabonye tutagenda neza, rero twavugishije umuyobozi w’ibagiro hariya, hari ibyo twamusabye gukosora no gukora kugirango turinde abaturage bacu…ariko ubusanzwe Umurenge wa Gashenyi rwose isuku ni ikintu witaho…”

Yakomeje agira ati “ ibagiro kugirango rihabwe ibyangombwa rigomba kuba ryujuje n’ubwo buryo bwose bwo kubasha kubika umwanda urivamo….bivuze ko hashobora kuba hari aho badohotse cyangwa hari igikorwaremezo kimwe gishobora kuba cyangiritse, nibyo nkubwiye yuko rero turabikurikirana kugirango gikemuke…”

Ubwo yabazwaga igihe iki kibazo cyaba cyakemutse, yasubije agira ati “ iki cyo cy’umwanda ntabwo nshobora gushyiraho iminsi myinshi turamubwira byibura kuwa Mbere ibintu byose azabe yarangije kubitunganya…hatagira indwara bibateza.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *