Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane, itariki 14 Ukuboza, yashyizeho abayobozi batandukanye abandi bahindurirwa imirimo aho umunyamakuru Cleophas Barore wari umaze igihe akorera RBA, yagizwe umuyobozi wa yo, naho Arthur Asiimwe yasimbuye akoherezwwa muri Ambasade y’u Rwanda i Washington.




