Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufunze abantu batanu: Nsengiyumva Alphonse, Niyonzima Paul, Micomyiza Flugence, Karibuhungu Benjamin na Mutijima Kadahwema William, bakurikiranweho ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
RIB ivuga ko aba bantu bagurishaga ibibanza n’amazu by’abandi, aho b”arebaga inzu cyangwa ubutaka bugurishwa, umwe akigira nyir’inzu, abandi bakigira abakomisiyoneri bashaka abaguzi, hakaba n’abandi bashinzwe gucura ibyangombwa bihimbano.”
Uru rwego rwakomeje rusobanura ruti: “Nyuma bashaka umuguzi, bakajya gusura inzu cyangwa ubutaka. Muri ako kanya igihe bari kumvikana ibiciro, haza undi muntu wigize umuguzi, na we ushaka ya nzu kugira ngo bakumvishe ko agiye kuyigutwara, bityo bikaborohera.”
Igikurikiraho ngo ni uko muri ako kanya iyo washimye iyo nzu cyangwa ikibanza, bagusaba kwishyura ‘avance’, bakakubwira ko asigaye uzayatanga mu gihe cyo guhinduza ibyangombwa.
Iyo ubahaye avance, ngo baragenda ntibagaruke, amafaranga yawe bakayarya batyo.
Ibindi byaha aba batanu bakurikiranweho birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gumba inyandiko (inyandiko mpimbano).
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

4 Responses
Batanu bafungiwe kurema umutwe w’abagizi ba nabi
Ababatekamutwe nange barabikoreye bagurisha Ikibaza bagurishinje cyera bafite ibyagobwa byose zagusaga cyaraguzwe cyera nukuri leta idutabare bajye bishura kugirago nabadi babirebereho kandi bahanwe byitagarugero