Batanu bahitanwe n’imvura imaze iminsi igwa mu gihugu hose

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza  ivuga ko imvura imaze iminsi itatu igwa mu gihugu hose imaze guhitana abantu batanu, yashenye inzu z’abaturage yangiza n’imirima ihinze hirya no hino mu Rwanda.

Ikigo gishinzwe iteganyagihe kivuga ko indi mvura nyinshi cyane iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru ikaba ishobora gukurikirwa n’ibiza biruse iyi imaze iminsi.

Mu bantu batanu bishwe n’ibiza muri iyi minsi itatu ishize uheruka ni umumotari wagwiriwe n’igiti mu mujyi wa Kigali aho yari yugamye imvura ejo kuwa mbere.

Iyi mvura yashenye inzu 32 z’abaturage, yangiza na hegitari 80 zihinzeho nk’uko byatangajwe na minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi.

Minisitiri  w’Ubutabazi, Germaine Kamayirese  avuga ko kwirinda ingaruka z’ibi biza bihera ku muturage ubwe.

Avuga ko hari abantu usanga batuye aho bita mu manegeka hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Abaturage bo usanga bagaragaza ko nta ujya gutura ahashyira ubuzima bwe mu kaga kuko atifuza aheza, ahubwo ari ubushobozi bucye.

Ati “Leta iri gushyiramo imbaraga yubaka amazu menshi aciriritse, ba baturage bari kujya gutura mu manegeka bavuga ko ari ubushobozi bucye baze bature muri ayo mazu.”

Kuva uyu mwaka watangira abantu bagera kuri 70 bamaze gupfa 177 barakomereka bikomeye bazize ingaruka z’ibiza nk’uko iyi minisiteri ishinzwe ubutabazi ibivuga.

Hegitari 6,700 z’ubutaka buhinzeho imyaka zarangiritse muri uyu mwaka, naho kuva mu 2017 igihugu ngo cyahombye umutungo ungana na miliyari 200 y’u Rwanda kubera ingaruka z’ibiza.

Leta ivuga ko mu buryo burambye igisubizo cy’ingaruka zikomoka ku biza ari uko abaturage bahindura imyumvire ku myubakire.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Amazi amanuka ku misozi adafite ibiyatangira niyo asenya inzu, agatwara ibihingwa bihinze mu mirima akanateza impanuka zihitana abantu, gusa leta ivuga yashyize imbaraga mu kurwanya isuri.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *