Abagabo batatu bafashwe na Polisi y’u Rwanda ku wa 18 Ugushyingo ibasanganye ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo telefone na mudasobwa bacyekwa kwiba abantu batandukanye.
[ad id=”44145″]
Yongeyeho ko bombi bafatiwe aho abagenzi bategera imodoka (Nyabugogo) bari gushaka abaguzi b’izo telefone n’ibyangombwa byazo.
Yavuze ko bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimisagara mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane nyiri ibyo bikoresho, ndetse niba hari abo bafatanyije muri ubwo bujura.
[ad id=”44145″]
Undi ucyekwaho ubujura ni uwitwa Iradukunda Pacifique wafatanywe ibikapu biriri birimo icyo yashikuje Nyirabanama Immaculée cyarimo Mudasobwa na Telefone ngendanwa bifite agaciro k’ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda n’icyo yashikuje Muhawenimana Scholastique cyarimo Telefone ngendanwa n’ibyangombwa bitandukanye, ibi akaba yarabikoreye mu kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, ho mu karere ka Muhanga.
Yashimye abaturage kuba barihutiye kubimenyesha inzego z’umutekano avuga ko byatumye ucyekwa kubikora afatwa atararenga umutaru.
CIP Hakizimana yongeyeho ko Iradukunda afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye, naho ibyo bintu bikaba byarashyikirijwe ba nyirabyo.
[ad id=”44145″]
Nibahamwa n’icyaha bazahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano nk’uko biteganywa n’ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


