Batatu batawe muri yombi bakekwaho gutwikira umusore mu itanura kugeza akongotse

Sangiza iyi nkuru

Gakuru Daniel w’imyaka 22 ukomoka mu karere ka Muhanga yatwikiwe mu itanura ry’umuriro arashya arakongoka nyuma yo gutwika n’abagizi ba nabi bataramenyekana mu ijoro ryo kuwa kane ahagana saa mbili z’umugoroba.
Uyu musore ukomoka mu kagari ka Ruli mu murenge wa Shyogwe biravugwa ko yaba yatwitswe n’abakoraga kuri iryo tanura nubwo inzego zibishinzwe zitaremeza abihishe inyuma y’iki gikorwa kigayitse.
Batatu bari batwitse iryo tanura bahise batabwa muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamabuye aho bari gukorwaho iperereza.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyogwe, Habinshuti Vedaste yatangarije Makuruki dukesha iyi nkuru ko amakuru ku rupfu rw’uyu musore ariyo, bakaba bamutabaye bagasanga yamaze gukongoka.
Yagize ati “Badutabaje nka saa mbiri hafi n’igice, batubwira ko hari umusore basanze mu itanura, turagenda tugerayo, dusanga koko nibyo. Umuryango yari arimo barahazimya, bamukuramo ariko twasanze yakongotse ku buryo umutwe ntawo twabonye, igihimba n’amaguru yahiye munsi y’amavi.”
Habinshuti yavuze ko yatabajwe n’ubuyobozi bw’Umudugudu wa Karama, gusa ngo bahahuriye n’izindi nzego z’umutekano.
Yakomeje avuga ko nta makimbirane bazi uyu nyakwigendera yari afitanye n’abo bakekwaho kumutwika. Gakuru Daniel we ntabwo yari umwe mu bakora muri iryo tanura.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théogène U @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *