Mu kagari ka Mwezi, umurenge wa Karengera akarere ka Nyamasheke, abantu batatu bakurikiranyweho icyaha cyo kujugunya idendera ry’igihugu ryo ku ishuli ribanza rya Nyantunda mu byiherero.
Nk’uko bivugwa n’umunyamabanga w’uyu murenge ngo aba bafunzwe barigukorwaho iperereza kuko mu minsi ishize hari amagamba bafuze atari meza abwirwa umuzamu w’iryo shuli ndetse n’ushinzwe umutekana muri uwo mudugudu ishuli riherereyemo ko bazabakomesha, nyuma nibwo ibendera ry’ishuli ryaje kubura, mu gukomeza kurishakisha nibwo ryaje kuboneka mu musarani.

Yagize ati’’Twahurujwe n’umuzamu w’iri shuri mu ma saa mbiri z’ijoro atubwira ko ibendera aribuze kandi ryari rihari, gusa ngo rikaba ryaragiye adahari, abanyerondo na bo bakaba batari bahari nubwo batubwiye ko bari bari hafi aho.”
“Twatangiye gushakisha ngo tumenye aho riri n’impamvu ryaba rigiye n’aho ryaba ririgitiye, tuza kurisanga mu bwiherero bw’iri shuri muri iryo joro, batatu mu bahise bakekwa bahita batabwa muri yombi, iperereza rirakomeje ngo harebwe niba nta n’abandi baba bari muri ubu bugizi bwa nabi.’’
Yakomeje avuga ko ataribwo bwa mbere ibendera ribuze muri aka gace kuko ngo no miyaka itanu ishize mu kagari ka Higiro naho ryigeze kwibwa rikaboneka mu bwiherero akaba ariyo mpamvu n’ubundi barebeye no mu bwiherero bakarisangamo, akaba asaba abaturage bose batuye uyu murenge ko barushaho gukora amaronda ndetse n’abafitanye ibibazo bakabichocha kuko aribyo bikurura gutabwa kw’ibendera mu bwiherero nk’uko bivugwa n’imvahonshya.
Mu gusoza yasabye abaturage bose kurushaho kwikorera amarondo no kwicungira umutekano, batanga makuru nyayo ku bantu baba bakekwaho ubugizi bwa nabi kugirango batabacha mu rwaho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com


