Ku nshuro ya mbere, Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yagiriye uruzinduko muri Tanzania tariki ya 19 Nzeri 2020 yita Perezida Magufuli umubyeyi wa Batisimu muri politiki.
Yashingiye ku kuba amaze igihe gito ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, bityo Magufuli uri kurangiza ya mbere agomba kumurera neza mu buzima bwa politiki.
Ariko hari abatarabyishimiye ku isonga, harimo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi nka Pacifique Nininahazwe. Uyu yifashishije amateka y’ubutegetsi, yavuze ko nta gihugu gito, nta cyana cyangwa kirumuna cy’ikindi kibaho.
Ngo Umukuru w’Igihugu aba agomba guhagararira igihugu cye, atishyize hasi y’undi Mukuru w’Igihugu. Yatanze urugero rw’ukuntu Jean Baptiste Bagaza mu gihe yari Perezida w’u Burundi, wigeze kubwirwa na Mobutu ko ari murumuna we.
Ijambo rya Mobutu ntiryigeze rishimisha Bagaza wahise asubiza uyu wari Perezida wa Zaïre (ubu ni RDC), ati: “Dusabwa kubahana nk’Abakuru b’Ibihugu, nta murumuna w’undi, nta mukuru w’undi; twembi turi Abaperezida.”
Frédéric Bamvuginyumvira na we yatangarije Televiziyo Rénaissance ko ari amahano kumva Perezida w’Igihugu avugira mu ruhame ko “undi Mukuru w’Igihugu ari se.”
Bamvuginyumva yakomeje ati: “Ntabwo tubeshejweho na Tanzania. Perezida Ndayishimiye ni Umukuru w’Igihugu, ntakwiye kubeshwaho na Tanzania.”
Uyu yavuze ko amagambo ya Perezida Ndayishimiye kuri Perezida Magufuli ari mabi, ku buryo atarakwiye kuyavuga.
Undi witwa Minani Jeremie wiyamamarije umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu 2015, avuga ko ubutegetsi bwa CNDD-FDD bwagurishije ubwigenge bw’u Burundi Tanzania. Abona Ndayishimiye yaragiye muri Tanzania kubaza uko azategaka u Burundi, ati: “Bivuze ko ubusugire bw’u Burundi bweguriwe Tanzania.”
Gusa ariko n’ubwo aba bavuga ko ijambo rya Perezida Ndayishimiye ryagaragaje kwisuzuguza, hari abandi bemeza ko ari ukwicisha bugufi, akemera kugirwa inama nk’uko abisanganwe, cyane iyo yatuye akavuga ko Imana ari yo Abarundi bakesha byose.
Si ubwa mbere kandi Perezida Ndayishimiye yumvikana aca bugufi imbere y’undi muntu. Nka nyuma y’urupfu rwa Pierre Nkurunziza wayoboye u Burundi kugeza muri Kamena 2020, Ndayishimiye yagaragaje ko abuze umuntu w’ingenzi wari kumuha ubujyanama mu miyoborere y’igihugu.
Tubibutse ko Perezida Ndayishimiye yatangarije Magufuli ubu butumwa ubwo yari yamwakiriye mu mujyi wa Kigoma. Yashakaga gusobanura ko ari umujyanama we, uzamufasha nk’uko umubyeyi wa batisimu afasha uwo yabyaye mu mubatizo.



2 Responses
Bavuga ko Ndayishimiye wise Magufuli umubyeyi, asa n’uwagurishije igihugu
ngaho burundi buhire nzaba ndora ibyanyu
Bavuga ko Ndayishimiye wise Magufuli umubyeyi, asa n’uwagurishije igihugu
ngaho burundi buhire nzaba ndora ibyanyu