1678315267709.jpg

Bayern Munich yasezereye PSG itayirebeye mu izamu

Sangiza iyi nkuru

FC Bayern Munich yongeye gusezerera Paris Saint-Germain itarenze ? nyuma yo kuyitsinda amajya n’amaza ibitego 3-0 ihita inakatisha itike ya ¼ cy’irangiza mu mikino ya UEFA Champions League.

Hari mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe, aho Bayern Munich yari yakiriye Paris Saint-Germain mu mukino wo kwishyura wa ? mu mikino ya UEFA Champions League kuri Allianz Arena wasifuwe n’Umutaliyani Daniele Orsato.

Paris Saint-Germain yari yagiye mu Budage idafite Neymar Junior wavuze igihe kirekire, mu gihe Bayern Munich yo yari yagaruye Sadio Mané wari amaze iminsi yaravunitse.

Umukino watangiye Paris Saint-Germain nk’ikipe yari ifite umwenda yakuye ku kibuga cyayo itsindwa na Kingsley Coman yirereye, yatangiye isatira ku munota wa mbere n’ubwo Bayern yari hejuru mu kwiharira umupira.

Mu minota 20 ya mbere yaranzwe no gukinira mu kibuga hagati cyane ndetse amakipe yombi atagera imbere y’izamu cyane kuko nta buryo bukomeye bwabonetsemo.

Ku munota wa 24, Nuno Mendes yamanukanye umupira maze awushyira kwa Lionel Messi ari wenyine ariko agize ngo atere mu izamu umuzamu Sommer aratabara.

Ku munota wa 31, Jamal Musiala amaze kunyura kuri Danilo yateye ishoti rikomeye cyane mu izamu ariko umuzamu Donnarumma aratabara awushyira muri koruneri itagize icyiyivamo.

Ku munota wa 38, ku makosa y’umuzamu Sommer, Vitinha yasigaranye n’izamu wenyine, agize ngo atsinde, De Ligt aza nk’iya Gatera akuriramo umupira mu murongo.

Igice cya mbere cyarangiye Bayern Munich yihariye umupira ku cyigero cya 52% kuri 42% ya Paris Saint-Germain, ndetse amakipe yombi yari acyinganya 0-0.

Paris Saint-Germain yagarukanye impinduka zakuyemo Nordi Mukiele wari winjiye mu kibuga asimbuye Kapiteni Marquinhos wari wagize ikibazo gitunguranye, maze asimburwa na El Chadaille Bitshiabu; ibyatumye itangirana imbaraga.

Ku munota wa 51, Jamal Musiala yazamuye umupira mwiza imbere y’izamu maze Choupo-Moting afungura amazamu ariko VAR yanzura ko Thomas Müller yari yaraririye.

Ku munota wa 61, Eric Maxime Choupo-Moting yafunguye amazamu ku ruhande rwa Bayern.

Ku makosa ya akomeye Marco Verratti mu, yatakaje umupira mu rubuga rw’amahina maze Leon Goretzka asunikira Choupo-Moting na we ntiyazuyaza ahita afungura amazamu.

Ku munota wa 64, kuri koruneri yari itewe na Lionel Messi, Sergio Ramos yasimbutse ashyizeho umutwe ariko umuzamu Sommer aratabara.

Ku munota wa 81, ku munota wari uvuye muri koruneri Sergio Ramos yongeye kugeregeza umutwe ariko umupira unyura hanze gato y’izamu.

Ku munota wa 89, Serge Gnabry yatsinze igitego cya kabiri.

Ku mupira João Cancelo yamanukanye yihuta cyane maze awushyira kwa Serge Gnabry wari winjiye mu kibuga asimbuye Kingsley Coman maze ahita aterekamo igitego cya kabiri, icyizere ku banya-Paris gitakara gityo.

Paris Saint-Germain yakomeje igeregeza kugabanya umwenda ariko biranga, dore ko Bayern Munich itigeze iyiha ubuhumekero nubwo yari yatsinze.

Nyuma y’iminota 5 y’inyongera, umusifuzi yasoje umukino Bayern Munich itsinze ibitego 2-0, ndetse ihita inakatisha itike ya ¼ cy’irangiza ku giteranyo cy’ibitego 3-0.

Ku rundi ruhande, mu Bwongereza ku kibuga Tottenham Hotspur Stadium, Tottenham Hotspur yahanganyirije na AC Milan 0-0, ibyatumye AC Milan ihita ikatisha itike ya ¼ kuko yari yatsindiye mu Butaliyani igitego 1-0 cyari cyatsinzwe na Brahima Diaz.

1678315267709.jpg
Thomas Müller ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza muri uyu mukino.

1678315538549.jpg

1678315734052.jpg

1678313968003.jpg
Alphonso Davies ahanganiye umupira na Messi

1678313826616.jpg
Serge Gnabry yatsinze igitego cya kabiri

1678313868733.jpg
Choupo-Moting yafunguye amazamu atsinda ikipe yahozemo

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *