Bazivamo Christophe n'abandi 65 barokotse impanuka y’imodoka

Sangiza iyi nkuru

Visi Perezida w’Umuryango FPR Inkotanyi , Bazivamo Christophe yarokotse impanuka y’imodoka ubwo yerekezaga mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi.

Iyi mpanuka yayikoze muri iki gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 22 Nyakanga ubwo yerekezaga muri icyo gikorwa mu karere ka Nyagatare.

Ifoto y’imodoka ye iri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga iragaragaza uruhande rw’ibumoso rw’imodoka ye ruriho ibirango by’Umuryango FPR Inkotanyi rwaguye mu muferege utwara amazi(rigole).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda yatangaje ko iyo mpanuka yatewe n’imitwarire mibi y’uwari utwaye Bazivamo.
20228543 10208735300054046 3617347163179185518 n

Iyi mpanuka ije ikurikira indi yakozwe n’isosiyete itwara abagenzi ya RITCO yakoreye muri iki gitondo mu gace kagari ka Ntoma, mu Murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare, itwaye abari bagiye mu gikorwa cyo kwiyamamaza k’umukandida wa FPR Inkotanyi.

Ku bw’amahirwe ntawaguye muri iyo mpanuka yari itwaye abantu 65, muri bo abagera kuri 30 nibo bakomeretse bajyanwa mu bitaro bya Nyagatare.
20156178 1052484948215223 4396673441475480854 n

Ni ubwa mbere humvikanye impanuka kuva ibi bikorwa byo gutangira kwiyamamaza byatangira, tariki ya 14 Nyakanga 2017. Polisi y’u Rwanda itangaza ko umutekano wifashe neza ahabera ibi bikorwa ndetse no ku bijyanye n’umuhanda.

Biravugwa ko impamvu yaba yateye impanuka ari uko umushoferi wari uyitwaye yari ananiwe cyane atangiye gusinzira.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Ntakirutimana Deus

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *