Umuhanzi wo muri Uganda, Bebe Cool n’umugore we Zuena, barishimira imyaka 16 bamaze babana nk’umugabo n’umugore, ubu bakaba bashima Imana yabahaye n’urubyaro.
Zuena agira ati “mu myaka 16 ishize nibwo nahuye n’uyu mugabo nita umugabo wanjye, akaba na papa w’abana banjye, twabanye mu bihe byiza n’ibikomeye ariko tukabibanamo twembi, Imana yaduhaye umugisha w’abana beza batandatu (Allan, Alpha, Beata, Caysan, Deen na Eman). Turashima Imana ku bw’umugisha n’amasengesho aturindira hamwe n’abana bacu, isabukuru nziza kuri twe”.

Bebe Cool nawe abicishije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati “ubwo nahuraga n’uyu muntu udasanzwe, ntabwo nigeze ntekereza ko hari igihe ubuzima bwanjye buzahinduka bwiza, imyaka 16 irashize,…
Bebe Cool, ni umwe mu byamamare byo muri Uganda bikunze kugaragaza mu ruhame bigaragaza ibimenyetso by’urukundo bikunda abagore babyo, Uyu we akaba yaragiye agaragara asoma umugore we, by’umwihariko akaba afite tatiwaji mu ijosi iriho izina ‘Zuena”.

Zuena na we akaba ari umugore mwiza wagiye uvugwa cyane mu itangazamakuru kubera ubwiza yari afite, abahanzi batandukanye bakaba baragiye bamuririmba, gusa hamwe n’umugabo we bagasobanura ko ntacyo bibatwara.
Bebe Cool ni umugabo w’imyaka 40 yashakanye na zuena kirema w’imyaka 31 mu 2003 ubwo yari afite imyaka bamwe bavuga ko yari 15, ubu bakaba bafitanye abana batandatu.

Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
I.Theoneste/Bwiza.com


