Kuri uyu wa Mbere ushize, itariki ya 9 Kamena 2025, mu kiganiro yagiranye na Top Congo FM, Jean-Pierre Bemba, Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ubwikorezi n’itumanaho, yatangaje icyo asobanura ko ari umugambi wo gukuraho ubutegetsi wateguwe n’uwahoze ari umukuru w’igihugu, Joseph Kabila, ku bufatanye na Moïse Katumbi wahoze ari guverineri w’icyahoze ari Katanga, ndetse na bamwe mu bagize Inama Nkuru y’Amatorero muri Congo (CENCO), urimo no kwica Perezida Tshisekedi.
Nk’uko uyu wahoze ari Minisitiri w’ingabo n’abahoze mu gisirikare abitangaza, ibimenyetso byose bifatika ntibishidikanywaho.
Ati: “Nshobora kubahamiriza aya makuru. Ndashinja Bwana Hyppolite Kanambe uzwi ku izina rya Joseph Kabila, Katumbi Moïse Soriano ndetse na bamwe na bamwe, mu bayobozi ba CENCO kuba baragerageje guhungabanya igihugu ndetse no guhungabanya umutekano wa leta, binyuze mu kwica Umukuru w’igihugu. Mwabonye amashusho nkanjye, aho ubwo yageraga i Goma yabanje gusura ikigo cya gisirikare bukeye bwaho kureba imyitozo y’abasirikare yateye inkunga. Kubera ko kuri bo, nyuma yo kwirukana Perezida Mobutu, DRC yabaye umunyago wabo w’intambara. Uyu munsi ntibumva ko iki gihugu ari icy’Abanyekongo. Kandi ko hari umuntu, Perezida wa Repubulika, wahagurutse akavuga ati: bihagarare byose”.
Yakomeje agira ati: “DRC ntizaba ubukoloni, kandi abayituye ntibazaba imbata z’ubutegetsi bw’u Rwanda. Hippolyte Kanambe ni umukozi wasigaye muri DRC w’ubutegetsi bw’u Rwanda, ruyobowe na Kagame. Ubu ni bwo butumwa bwe. Kandi kuba yaragarutse mu kibuga uyu munsi, ni ukubera ko umugaba w’ikirenga we yabimubwiye…. ”
Ku bwe, Joseph Kabila na bagenzi be, cyane cyane Moïse Katumbi na CENCO, bakoresha abaturage ba Congo mu binyoma. Abo bakoresha ngo ni abahoze ari ba Perezida b’Inteko, abanyamabanga-bakuru ba PPRD, n’abahoze ari abayobozi ba za cabinets.
Bemba yaboneyeho guhamagarira Abanyekongo kuba maso kugirango baburizemo umugambi w’umwanzi, yamagana CENCO, we abona ishyize imbere ibiganiro biganisha ku gukuraho umukuru w’igihugu, Félix Tshisekedi.
Ati: “Moïse Katumbi ahangayikishijwe no kuba Perezida wa Repubulika. Mu 2023, habaye igikorwa cyateguwe bafatanyije n’Abarusiya. Kubera ko, nk’uwari Minisitiri w’ingabo, nari mfite amakuru arambuye ku buryo bugaragara. Igikorwa cyari kigizwe no gucengera muri CENI kugira ngo bakore intonde z’impimbano, nyuma zitangazwe n’umuryango munini, nanze kuvuga amazina, hamwe na bamwe mu bagize CENCO.
Yavuze ko ku munsi w’amatora CENI yatewe inshuro 3000 hagamijwe guhindura ibyavuye mu matora, yongeraho ko amakuru yabonye yashyize mu majwi Katumbi.


