Beni: Igisasu cyaturikiye mu rusengero rwa Églises Pentecôtistes du Congo

Sangiza iyi nkuru

Igitero cy’iterabwoba kuri iki cyumweru, itariki 15 Mutarama 2023 cyabereye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho igiturika cyaturikiye muri paruwasi ya Églises Pentecôtistes du Congo (CEPAC) kigahitana abantu benshi, mu mujyi wa Kasindi muri Teritwari ya Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru.

Aho hantu, abatangabuhamya bavuganye na POLITICO.CD bavuga ko umubare w’abapfuye utaramenyekana. Icyakora, inkomere nyinshi zajyanywe ku bigo nderabuzima hafi aho kubera ko abakristu batabaye.

Agace ka Kisindi, ku mupaka na Uganda, gakunze kumvikanamo ibikorwa by’iterabwoba bikorwa na ADF / MTM, ibyinshi mu bitero byibasira abasivili bikaba byigambwa na Leta ya Kisilamu.

Ku rundi ruhande, mu itangazo ryoherejwe POLITICO.CD, igisirikare kijeje ko inzego z’umutekano zageze ahabereye ayo makuba kandi inkomere zimuriwe mu bigo nderabuzima byo hafi aho.

Capt. Antony Mwalushayi, umuvugizi w’ibikorwa bya Sukola 1 i Beni, yasezeranyije ko mu masaha akurikira bashyira ahagaragara umubare w’abapfuye cyangwa abakomeretse, yavuze ko: “Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane inkomoko y’iki gikorwa cy’iterabwoba.”

Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya, abinyujije kuri twiter yamaganye iki gitero agira ati “Guverinoma iramagana byimazeyo igitero cy’igisasu cyakozwe n’abaterabwoba ba ADF, ku Cyumweru itariki ya 15/01/2023, cyibasiye abaturage basengaga muri paruwasi ya Églises Pentecôtistes du Congo mu mujyi wa Kasindi muri Kivu y’Amajyaruguru,”

Muyaya uvuga ko imibare y’bapfuye cyangw abakomeretse itangazwa mu masaha ari imbere, yakomeje yihanganisha imiryango yabuze ababo, ashimangira ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane inkomoko y’iki gitero cy’iterabwoba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *