Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Abanyarwanda bakomeje guhigwa bukware n’abayobozi b’iki gihugu ndetse bamwe mu batawe muri yombi bakaba baramaze kugera mu maboko y’urwego rushinzwe iperereza aho bivugwa ko rwabajyanye ahantu hatazwi.
Bamwe mu Banyarwanda bafashwe bivugwa ko babanje gufungirwa muri kasho za polisi muri komini ebyiri kugeza kuwa Gatandatu ku mugoroba. Umukuru w’urwego rw’ubutasi mu Ntara ya Cibitoke witwa Rénovat Ntungicimpaye iryo joro yahise ajya kubafata. Bivugwa ko imodoka zabatwaye zerekeje mu cyerekezo kitamenyekanye.
Amakuru amwe nk’uko tubikesha SOS Medias Burundi, avuga ko bamwe baba barajyanwe muri kasho y’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza (SNR) mu Mujyi wa Bujumbura, umurwa mukuru w’ubucuruzi w’u Burundi, mu gihe abandi ngo baba bafungiwe mu murwa mukuru w’intara.
Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Burundi, Desire Nduwimana, yavuze ko abari mu Burundi mu buryo butemewe ari bo batawe muri yombi.
Muri Komini za Mabayi na Bukinanyana, zegeranye n’u Rwanda, Abanyarwanda bahaba baragira bati « Dufite ubwoba bwo gutabwa muri yombi igihe icyo ari cyo cyose mu gihe hano tuhafata nko mu rugo ».
Byibuze Abanyarwanda 50 batawe muri yombi kuva kuwa Kane, itariki 11 Mutarama 2024 mu Ntara ya Cibitoke, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi, abandi 46 birukanwe n’abayobozi b’u Burundi. Ababibonye bavuga ko urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, ruzwi nk’Imbonerakure, ari rwo rurimo gukoreshwa ahenshi mu guhiga no guta muri yombi Abanyarwanda.
Abatawe muri yombi babanje gufungirwa muri kasho za polisi ku ikubitiro mbere yo kuhakurwa n’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza hatamenyekanye aho rwabatwaye kugeza ubu.
Abaturage bavuga ko Abanyarwanda 38 batawe muri yombi na polisi muri Komini Mugina bakuwe mu midugudu itandukanye yo muri iyi komini kuva kuwa Kane hatangazwa icyemezo cyo gufunga imipaka ihuza u Burundi n’u Rwanda.
Umwe mu baturage wavuganye n’ikinyamakuru dukesha iyi nkuru yagize ati « Abantu batawe muri yombi babaga muri Mugina kuva mu myaka myinshi ishize. Bafite imiryango hano, »
Muri Komini Rugombo iherereye ku mupaka, byibuze Abanyarwanda 58 bafashwe hagati yo kuwa Kane no kuwa Gatanu. Abayobozi b’u Burundi birukanye 46.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Guverinoma yo yahumurije Abarundi baba cyangwa bakorera mu Rwanda ibasaba gukomeza imirimo yabo nta mugenge zo kugerwaho n’ingaruka z’icyemezo cyafashwe n’abayobozi b’igihugu cyabo.


