Umukinnyi Karim Benzema, waraye yegukanye Balln d’Or ya 2022, yahaye icyubahiro Umuraperi Tupac Shakur ubwo yajyaga kwakira iki gihembo yambaye ikoti nk’iryo yari yambaye umunsi amurika Album ye, All Eyez on Me .
Ikoti ry’umukara, ishati yera imbere n’amataratara y’umurimbo, nibyo Benzema yaserutse yambaye ubwo yajyaga kwakira igihembo cy’umuinnyi mwiza w’umwaka wa 2022.

Muri iyi myambarire isa neza nk’iyo Tupac yari yambaye, Benzema ngo akaba yashatse kwibutsa abantu umwe mu bantu b’icyitegererezo ku rungano rwo mu myaka ya za 90 .


