Kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Ukuboza 2016, leta ya Kenya yatangaje ko igiye gutekereza neza no gupanga uko igomba kuva mu bihugu bikibarizwa mu Rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Kenyatta yagize ati”Guverinoma igiye kwicara itekereze neza hanyuma ifate umwanzuro wo kuva muri uru rukiko. Ubunararibonye dufite kuri uru rukiko nuko rubogama. Nicyo gituma ibihugu bimwe birusohokamo, ibindi nabyo biracyabitekerezaho. Natwe rero turi mu nzira.”
Yakomeje agira ati”twashatse kenshi ko uru rukiko rwashaka ubusugire bw’ibihugu birugize ariko nta bwo yewe habe n’impinduka twigeze tubona. Ubwo rero tugiye gutekereza ku mwanzuro wacu.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Leta ya Kenya niramuka ivuye muri uru rukiko iraba ibaye igihugu cya 4 cyo ku mugabane w’Afurika nyuma y’u Burundi, Gambie ndetse na Repubulika y’Afurika y’Epfo.
Guhera muri 2003, uru rukiko rwakurikiranye ibirego bisaga 10. 8 muri byo ni iby’ibihugu byo ku mugabane w’Afurika na Kenya ikaba irimo aho Perezida Kenyatta ndetse n’umwungirije William Ruto banitabye urukiko ku byaha baregwaga by’ubwicanyi bwakorewe abaturage ba Kenya ubwo Perezida Kenyatta yatorwaga mu myaka ya 2007-2008.
Nyuma uru rukiko rwaje kubahanaguraho ibyo baregwaga ndetse rureka no gukomeza kubakurikirana.
Nubwo Kenyatta na mugenzi we batakurikiranwe ngo bahanwe n’uru rukiko, umuryango w’Afurika yunze ubumwe niwo wari wasabye ko mu gihe umuyobozi akiri ku butegetsi urukiko rugomba kureka akabanza akarangiza manda ye hanyuma akabona gukurikiranwa.
Ibi bivuze ngo Perezida Kenyatta n’ubundi ashobora kuzakurikiranwa yava mu muryango atawuvamo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com


