Ménopause ni igihe umugore ageramo, agatangira kutajya mu mihango. Mbere y’uko iki gihe kigera, imihango ibanza kujya imara igihe gito cyangwa igatinda ku mezi cyangwa imyaka.
Ibindi bimenyetso ni ukumva ubushyuhe, kumva udatekanye uri mu mirimo, kumeneka umutwe, kubura ububobere mu gitsina, kutifuza imibonano mpuzabitsina, agahinda no kutabona ibitotsi nabyo ni bimwe mu bigaragaza umuntu wageze muri Ménopause .
Ubusanzwe Ménopause igera umugore afite imyaka hagati ya 45 na 55. Umugore 1% mu bari munsi y’imyaka 40 nawe ashobora kugera muri iki gihe imburagihe.
Umwe mu bagore baganiriye na BBC avuga ko imihango yabo itakizira igihe, babibwira abaganga bakabasaba kujya kureba impuguke. Ibi bigasa nk’aho ngo abaganga benshi batamenya ibijyanye no guhagarara kw’imbyaro igihe kitaragera.
Uyu mugore akavuga ko bamaze kubona ko yageze muri Ménopause, yahise atangira gufata imiti yo guhindura imisemburo (hormones).
Akomeza agira ati: “ Ndashima iyi miti kuko nubwo ngeze mu myaka 40 biragoye kuvuga ko wafashwe n’ibyo bihe byo gushyuha, byo kutiyumva neza no kuribwa mu mutwe kuzanwa na Ménopause. ”
Ngo nubwo kudahora ugura ibikoresho by’isuku buri kwezi bifite akarusho, ngo byamufashe igihe ngo amenye icyiza cyabyo.
Avuga ko kubona ububasha bwo kororoka bumuhagararana bimutunguye byamubabaje ariko byatumye amenya ko umunezero nyamunezero ari ukugira ubuzima bwiza, mu buto kandi ibintu byose bikagenda neza.


