I Kigali, kimwe n’ahandi hatandukanye mu gihugu mu mpera z’umwaka hategurwa ibitaramo bitandukanye byo kwishimira gusoza umwaka ndetse no gutangira umushya, kuri iyi nshuro hakaba hamaze kumenyekana ibyamamare bizitabira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku ikubitiro hitezwe igitaramo kizagaragaramo itsinda rya Sauti Sol, bazakorera muri Kigali Convetion Centre mu gitaramo kiswe ‘New year countdown’ kikazaba tariki 31 Ukuboza 2017, aha Sauti Sol ikazafatanya na Yami Alade mu gususurutsa abazaba bitabiriye.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikindi gitaramo kitezwemo ibyamamare bikomeye muri Afurika, ni ikizwi nka East African Party’ kiba ku itariki 01 Mutarama buri mwaka, gusa kikaba kigiye kuba ku nshuro ya 10 hakaba haratumiwemo umuhanzi Alikiba nk’umutumirwa mukuru muri iki gitaramo ndetse n’Umugandekazi, Sheebah Karungi, iki gitaramo kizabera muri
parikingi
(
parking
) ya Sitade Amahoro.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Akarusho ni uko muri iki gitaramo cyiswe “East African Party’ hazagaragaramo n’abahanzi bakunzwe mu Rwanda nka Riderman,Bruce Melody,Tuff gang, Yvan Buravan bzafatanya n’aba bahanzi bakomeye muri Africa.
Aba ni bamwe mu bahanzi bakomeye bimaze kumenyekana ko bazataramira Abanyakigali ndetse n’Abanyarwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Emmy@bwiza.com


