Bimwe mu byaranze itariki ya 1 Gicurasi 1994, ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi yari ikomeje

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda n’Isi yose baribuka ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi, kuri iyi tariki ya 1 Gicurasi mu mwaka wa 1994, ubwicanyi bwakorwaga mu gihugu bwari bukomeje, ikaba itariki yibukwaho bimwe mu bikorwa bitandukanye byakorwaga.

Nk’uko Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside (CNLG) ibitangaza ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Ivuga ko kuri iyi tariki muri paruwasi katedrali ya Nyundo hiciwemo Abatutsi basaga 300 bari bahahungiye.

Kuri iyi tariki kandi, nibwo Gen. Dallaire, ari kumwe na Gen.Bizimungu Augustin wari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, yahuriye n’abayobozi b’Interahamwe, Robert Kajuga na Ephraim Nkezabera kuri Hôtel des Diplomates kugira ngo aganire na bo ku kibazo cyo kwimura impunzi.

Umuryango Oxfam wandikiye Minisitiri w’ intebe w’ u Bwongereza, John Major usaba ko haba ubutabazi bwa gisirikare mu Rwanda, ivuga ko hari kubera Jenoside ikorwa mu buryo buteye ubwoba. Iyi baruwa ntiyigeze isubizwa.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *