Bintera ubwoba, nabikunda mbyaye si nshake, abagabo barasiteresa – Miss Pamela

Sangiza iyi nkuru

Uwicyeza Pamella wahatanye muri miss Rwanda 2019 ntagire amahirwe yo kwegukana ikamba yatangaje amagambo yatunguye benshi ubwa yagirangana ikiganiro na DC TV ikorera kuri murandasi.

Ubwo yabazwaga ubuzima abayemo nyuma yo kuva muri aya marushanwa, yavuze ko abayeho neza nta kibazo ndetse n’umushinga yari afite wo kurwanya inda ziterwa abangavu akiwutekerezaho.

Mu bibazo byinshi yabajijwe harimo nikijyanye nogushinga urugo nk’umwangavu uri gukura ajya mu kiciro cy’abakobwa baba bujuje ubushobozi bwo kurushinga.

Abajijwe igihe azashakira umugabo mu magambo ye yumvikanishaga ko atari ibintu afite muri gahunda yavuze  ko binamukundiye atakwirirwa ashaka.

Yagize ati”…Gushaka sibintu nteganya vuba, ndanabitinya kuko abagabo barasiteresa akugeza murugo agatangira kugukubita nabikunda mbyaye ariko si nshake.”

Abajijwe impamvu mu byukuri ituma yazinutswe abagabo kandi atarashaka ngo abibone cyangwa wenda ngo abe yarahemukiwe n’igitsina gabo yasubije ko muri we yakuze akunda kubona abo yise “Single mother” (abagore bibana) babayeho neza bityo nawe yakwishimira kuzabaho muri ubwo buzima.

Uwicyeza Pamela ni umwe mubakobwa bahatanye mu marushanwa ya nyampinga w’uRwanda 2019 akaba yarahagarariye intara yamajyepfo.

Uwicyeza Pamella ubwo yiyamamazaga yatanze umushinga wo kurwanya inda ziterwa abana b’abangavu, ndetse we ngo akaba azawukora binyuze mu ikoranabuhanga kugira ngo ibitekerezo bye bizajye bigera kure hashoboka kandi mu gihe gito.

 

pa
Uyu mukobwa imiterere ye ikunze kugarukwaho nabenshi
pa2
Ari mubatambutse rugikubita mu marushanwa ya Nyampinga 2019
PAMELLA
Imivugire ye y’ikinyarwanda nayo ikunze kugarukwaho
pp1
Umwangavu w’imyaka 20 yazinutswe urushako

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *