Umuhanzi The Ben ukorera umuziki muri Leta zunze ubumwe z’Amerika amaze kubaka izina rikomeye mu karere u Rwanda ruherereyemo ndetse nabimwe mu bihugu by’Afurika kubera indirimbo ze zikunzwe n’abenshi, biravugwa ko amaze iminsi yibereye hamwe na Zari wahoze arumugire wa Diamond banabyaranye abana 2.
Nkuko bimaze iminsi bigaragara ku mbuga nkoranyambaga za Instagram zaba bombi bakomeje kugenda bashyiraho amashusho bari kumwe ndetse The Ben amuririmbira zimwe mu ndirimbo ze zinzwe ubu zirimo Vazi iharawe cyane.
Amakuru agera kuri Bwiza.com avuga ko aba bombi bamaze iminsi igera kuri itanu bari kumwe mu gihugu cy’ubugereki aho bahuriye mu buryo bw’ibanga gusa kwifata bikabananira bikarangira bafashe video bari kumwe n’ubwo magingo aya izi videwo zamaze gusibwa ku mbuga nkoranyambaga zabo bakoresha.
The Ben aho agarukiye mu Rwanda muri 2017 gukora ibitaramo amaze gukorana n’abahanzi nyarwanda batandukanye harimo indirimbo yakoranye n’itsinda rya Tuff Gangz,Tom Close ndetse na Diplomate





Â
Â


