Biryogo: Ba nyir’amaresitora bemerewe gushyira intebe n’ameza mu mihanda

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 22 Kamena 2021, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwakoze ubugenzuzi ku buryo ingamba zo kurwanya icyorezo cya Covid-19 ziri kubahirizwa mu Kagari ka Biryogo, Umurenge wa Nyarugenge.

Bitewe n’ubucucike bukunze kugaragara ku maresitora yaho bikagorana kubahiriza izi ngamba nko guhana intera, ubu buyobozi bwafashe icyemezo cyo gufunga imihanda itatu: KN 113 St, KN 115 St na KN 126 St, imodoka na moto zikaba zitemerewe kuyinyuramo cyangwa kuyiparikamo.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwemereye ba nyiri resitora gushyira intebe n’ameza muri iyi mihanda yafunzwe, buti: “Kugira ngo bukomeze kwakira ababagana ariko hakurikizwa ingamba zo kwirinda Koronavirusi.”

Bisobanuye ko aho kugira ngo abakiriya babyiganire mu nzu ikorera resitora, bazajya bajya hanze kugira ngo bahane intera.

Iki cyemezo cyatangiye kubahirizwa, nk’uko bigaragara mu ifoto.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *