Urukiko rukuru rwa Kinshasa rwagize umwere Fortunat Biselele wabaye umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, mbere y’uko atabwa muri yombi akekwaho kugambanira igihugu binyuze mu “gukorana n’u Rwanda”.
Uyu munyapolitiki yari yaratawe muri yombi tariki ya 20 Mutarama 2023 nyuma y’aho atangarije umunyamakuru witwa Alain Foka ko u Rwanda na RDC byari byarumvikanye ko bizabyaza umusaruro amabuye y’agaciro mbere y’uko umubano uzamba.
Biselele yakurikiranweho ibyaha bitatu birimo icyo: kugambanira igihugu, kubangamira umutekano w’igihugu no gutangaza amakuru atari yo. Yafunguwe by’agateganyo mu kwezi gushize.
Umunyamategeko we witwa Jean-Claude Mulingenya kuri uyu wa 22 Kanama 2023 yatangaje ko umukiriya we yamaze kugirwa umwere kubera ko habuze ibimenyetso bishimangira ko ibyaha yari akurikiranweho yabikoze.
Me Mulingenya yatangarije Jeune Afrique ati: “Mu bijyanye n’ibyaha, iyo urukiko rugize umuntu umwere, ni ukubera ko ruba rwabonye ko ibimenyetso ku byaha yashinjwaga bitabonetse. Ni ko byagenze ku mukiriya wacu.”
Nta mahirwe ahari y’uko Biselele azasubira mu nshingano yahozemo kuko yamaze gusimbuzwa.


