P. Kagame yahinduriye imirimo ba Minisitiri 3, Maj Gen Murasira arashumbushwa

Perezida Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma zasize ashyizeho abaminisitiri bashya bane ndetse n’abanyamabanga ba Leta batandatu. Ni impinduka zigaragarira mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Kanama 2023. Abahawe imirimo barimo Twagirayezu Gaspard wagizwe Minisitiri w’Uburezi, asimbuye Dr Uwamariya Valentine wari muri izo nshingano kuva muri Gashyantare […]

Biselele wari ufunzwe azira u Rwanda yagizwe umwere

Urukiko rukuru rwa Kinshasa rwagize umwere Fortunat Biselele wabaye umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi, mbere y’uko atabwa muri yombi akekwaho kugambanira igihugu binyuze mu “gukorana n’u Rwanda”. Uyu munyapolitiki yari yaratawe muri yombi tariki ya 20 Mutarama 2023 nyuma y’aho atangarije umunyamakuru witwa Alain Foka ko u Rwanda […]

Umuganga akurikiranyweho gusambanyiriza umugore utwite mu bitaro

Umuganga w’imyaka 38 akurikiranyweho gusambanya umugore utwite wari waje kwisuzumisha inda mu bitaro bya Mparo Health Center IV mu gace ka Rukiga muri Uganda. Umuvugizi w’igipolisi cya Kigezi Elly Maate yemeje aya makuru avuga ko ariyo, aho byabaye kuri uyu wa Mbere taliki 21 ubwo umubyeyi w’imyaka 20 yazaga kureba uwo muganga ngo amuhe serivisi […]

DRC: An ADF leader neutralized in Mwalika

The Armed Forces of the Democratic Republic of Congo (FARDC) killed a leader of the ADF-MTM terrorists in Mwalika, in the territory of Beni in North Kivu. This announcement was made this Tuesday, August 22 in Goma. “This leader was neutralized during a mixed patrol between the FARDC and the UPDF, in this part of […]

Mjumbe wa Rwanda azungumza kuhusu mfanyabiashara aliyefariki nchini Uganda

Kamishna Mkuu wa Rwanda nchini Uganda Kanali Joseph Rutabana amesema ofisi yake inafuatilia mazingira ya kifo cha mfanyabiashara raia wa Rwanda aliyetambulika kwa jina la Fred Kayitare aliyekutwa amefariki Ijumaa wiki iliyopita. Kulingana na ripoti za vyombo vya habari nchini Uganda, Kayitare alifariki akiwa chini ya ulinzi wa Mkuu wa Ujasusi wa Kijeshi (CMI), chombo […]

Kapiteni wa APR FC yeguye, asimburwa n’abarimo umunyamahanga

Myugariro Buregeya Prince Aldo wari Kapiteni wa APR FC, yamaze kwegura kuri izo nshingano. Prince Buregeya yari amaze igihe gito ari Kapiteni wa APR FC, nyuma y’igenda rya Djabel Manishimwe. Uyu musore wazamukiye mu irerero rya APR FC yeguye ku nshingano zo kuyobora abakinnyi bagenzi be, nyuma y’imyitwarire itarakiriwe neza n’ubuyobozi aheruka kugaragaza. Amakuru avuga […]

Rubavu:Bamwe mu baturage banga kwaka serivisi batinya ushinzwe irangamimere

Bamwe mu batuye akarere ka Rubavu mu murenge wa Nyundo ntibavuga rumwe n’umukozi ushinzwe irangamimerere muri uyu murenge aho bavuga ko ababangamira iyo bagiye kwaka serivisi kuko abuka abuka inabi. Ni nyuma y’uko imibare igaragaza ko muri uyu murenge by’umwihariko mu kagari ka Kigarama haboneka umubare w’ababyeyi batandikishije abana babo mu irangamimerere ahanini biturutse kukuba […]

L’ambassadeur Rutabana s’exprime sur le dĂ©cès d’un homme d’affaires rwandais en Ouganda

L’Ambassadeur du Rwanda en Ouganda, le colonel Joseph Rutabana, a dĂ©clarĂ© que son bureau suivait les circonstances entourant la mort d’un homme d’affaires rwandais, identifiĂ© comme Fred Kayitare, qui a Ă©tĂ© retrouvĂ© mort vendredi la semaine dernière. Selon les mĂ©dias ougandais, Kayitare est mort alors qu’il Ă©tait sous la garde de la ‘Chieftaincy of Military […]

Tshisekedi yaba akomeje guha FDLR intwaro ziremereye zo kurwanya M23 no gutera u Rwanda

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi, ngo yaba ahugiye mu guha umutwe witwaje intwaro washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, FDLR, intwaro ziremereye kugirango ushoze intambara ku nyeshyamba za M23 mu rwego rwo guhungabanya igikorwa cya cantonnement (Kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro no kuyikusanyiriza mu kigo kimwe) . FDLR […]

U.K ntiyemeranya n’abavuga ko u Rwanda rudatekanye kubera Abanyarwanda bahunze

Guverinoma y’u Bwongereza ntiyemeranya n’abavuga ko u Rwanda rudatekanye byo kwakira abimukira, bashingira ku kuba hari Abanyarwanda 14 baherutse guhabwa ubuhungiro n’iki gihugu cyo ku mugabane w’Uburayi. Mu gihe iyi guverinoma ikomeje urugamba rw’amategeko kugira ngo yohereze abimukira barebwa n’amasezerano yashyizweho umukono muri Mata 2022, abasesenguzi n’abahagarariye imiryango itandukanye bo bagaragaza ko u Rwanda rudakwiye […]

Uganda: Ambasade y’u Rwanda yinjiye mu kibazo cy’Umunyarwanda waguye mu maboko ya CMI

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Col Joseph Rutabana, yatangaje ko ibiro bye biri gukurikirana ngo bimenye icyihishe inyuma y’urupfu rw’Umunyarwanda uheruka kugwa mu maboko y’Urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare muri Uganda (CMI). Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Fred Kamaliza wari umucuruzi i Kampala yaguye mu maboko ya CMI. Kugeza ubu haracyari urujijo ku rupfu […]

Abatinganyi ntibahejwe mu gushyigikira ko Bibiliya ikomeza kuboneka mu Rwanda:BSR

Rev. Kandema uyobora inama y'ubuyobozi ya BSR

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, BSR, urasaba buri wese ufite ubushake gutera inkunga umushinga wo gucapa iki gitabo kugira ngo gikomeze kubona mu gihugu, kandi ngo nta n’umwe uhejwe, n’ubwo yaba azwiho kuba umutinganyi. Ibi byasobanuwe na Perezida w’inama y’ubuyobozi ya BSR, Rev. Kandema Julie, kuri uyu wa 21 Kanama 2023 ubwo yari mu kiganiro […]

Mauritius ikomeje kuza imbere mu kugira ishoramari ryinshi ry’abikorera mu Rwanda

Ibarura ngarukamwaka ry’ishoramari ry’abikorera b’abanyamahanga mu Rwanda ryakozwe mu mwaka wa 2022 riragaragaza ko igihugu cya Mauritius gikomeje kuza imbere mu ishoramari ry’abikorera mu Rwanda, imbere y’Abashinwa n’abandi banyamahanga nk’uko bigaragara mu ibarura ngarukamwaka ry’ishoramari ry’abikorera b’abanyamahanga ryakozwe mu mwaka wa 2022. Ni inshuro ya cumi na gatatu Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ikoze ibarura […]

Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY arafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY), mu gihe umuyobozi waryo ari gukurikiranwa adafunze. Perezida Murenzi Abdallah na SG Munyankindi Benoà®t bakurikiranweho ibyaha bishingiye ku itonesha. Ku wa Mbere tariki ya 21 Kanama ni bwo Munyankindi yatawe muri yombi, akaba akurikiranweho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye […]

Indwara y’imitsi iri muzibasira abantu bagera kuri miliyari imwe ku Isi-OMS

Indwara y’imitsi ni indwara ikunze kugirwa n’abantu batandukanye cyane cyane yibasira abakuze, abahanga bavuga ko ikunze kwibasira imikaya ubundi igafata ingingo ku buryo zibyimba zikarekamo amazi. Ubusanzwe igabanijwemo amoko agera kuri abiri.Imitsi itembereza amaraso mu mubiri, harimo ivana amaraso mu mutima iyajyana mu bice bitandukanye by’umubiri n’iyagaruramo mu gihe yamaze gukoreshwa . Indwara yibasira abantu […]

Sheebah Karungi ashobora kugumirwa burundu

Umucuranzi Sheebah Karungi nyuma y’uko agiranye amakimbirane na Cindy Sanyu yatoboye aravuga, ahamya ko yubatse ubwami bwe wenyine kandi ntabwo ashishikajwe no gushimisha ibyifuzo by’abagabo i Kampala. Mu kiganiro Sheebah yagiranye na televiziyo yo mu gihugu, yatangaje ko adashishikajwe cyane n’ubukwe kandi ko anyuzwe n’igitekerezo cyo kuguma adafite uwo bakundana.Yasobanuye ko yemera ko Imana yamaze […]

RDC mu nama y’ibihugu by’ibihangange

Repubulika ya demukarasi ya Congo yitabiriye inama y’ibihugu by’ibihangange bihuriye mu muryango BRICS ugizwe na Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo. Iyi nama irabera muri Afurika y’Epfo guhera kuri uyu wa 22 Kanama 2023, yitabirwe n’abakuru b’ibihugu bigize BRICS, keretse gusa Vladimir Putin w’u Burusiya wahagarariwe na Minisitiri w’ubunanyi n’amahanga, Sergey […]

Umuyobozi wa Wagner yagaragaje ko agiye kwimurira ibirindiro bye muri Afurika

Umuyobozi mukuru w’abacanshuro b’Abarusiya bo mu kigo cya Wagner, Yevgeny Prigozhin, yagaragaje bwa mbere, kuva yivumbura ku butegetsi bw’u Burusiya muri Kamena, ahantu aherereye bikekwa ko ari muri Afurika mu mashusho yashyize ahagaragara ku muyoboro wa Telegram. Prigozhin agaragara ahagaze mu butayu yambaye gisirikare afite imbunda mu ntoki. Hakurya ye hagaragara abandi bantu benshi bafite […]

RURA yacanweho umuriro izira imodoka zitwara abagenzi zikomeje kuba ingume

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwongeye kotswa igitutu, nyuma y’uko ikibazo cy’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange gikomeje gufata intera hirya no hino mu gihugu. Ikibazo cy’imodoka zitwara abagenzi zabaye nke haba rwagati mu mujyi wa Kigali cyangwa ku ngendo ziva n’izijya mu mujyi wa Kigali si gishya, kuko kimaze imyaka myinshi. Nko muri gare zitegerwamo […]

Rwanda: Abagore benshi bafite ubumuga bahohoterwa n’ababashakaho amahirwe

Ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’abafite ubumuga mu Rwanda buvuga ko 50% by’abagore cyangwa abakobwa babufite bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abizera ko batanga amahirwe y’ubuzima arimo ubukire. Ibi byatangajwe na Dusenge Ariane, umuhuzabikorwa w’umushinga Make Way ukorera muri iri huriro, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Telegraph. Iki kiganiro gishingiye ku nkuru y’umugore ufite ubumuga witwa Hope, […]

RURA yasobanuye igihe umuntu witwa ko yahaye undi lift ashobora kubihanirwa

Mu rwego rwo gusubiza impungenge zagaragajwe n’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga ku bijyanye n’ibura ry’imodoka zitwara abagenzi ndetse n’ingaruka mu mategeko zishobora gutuma umuntu uha undi lift ku muhanda ahanwa, Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibikorwa rusange (RURA) cyatanze ibisobanuro kuri iki kibazo. Mu butumwa yanyujije kuri twitter, RURA yavuze ko guha umuntu lift atari ikibazo, […]

Mu ibanga rikomeye Rihana amaze iminsi yibarutse undi mwana arabihisha

capture11sss.png

Nyuma y’igihe kigera kumeze hafi ane umuhanzikazi Rihanna atangaje ko atwite kuri ubu inkuru yamaze kumenyekana ko yibarutse umwana w’umuhugu. Ni amakuru yagizwe ubwiru kuko bivugwa ko yibarutse taliki 03 z’uku kwezi kwa Kanama ariko bikomeza kugirwa ubwiru.Ni nyuma y’uko taliki 09 hari hasohotse ibihuha ko uyu muhanzikazi yibarutse umwana w’umukobwa nyamara yari umuhungu. Muri […]