Rubavu:Bamwe mu baturage banga kwaka serivisi batinya ushinzwe irangamimere

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu batuye akarere ka Rubavu mu murenge wa Nyundo ntibavuga rumwe n’umukozi ushinzwe irangamimerere muri uyu murenge aho bavuga ko ababangamira iyo bagiye kwaka serivisi kuko abuka abuka inabi.

Ni nyuma y’uko imibare igaragaza ko muri uyu murenge by’umwihariko mu kagari ka Kigarama haboneka umubare w’ababyeyi batandikishije abana babo mu irangamimerere ahanini biturutse kukuba ushinzwe iyo serivisi muri uwo murenge ngo abuka inabi iyo bamugeze imbere bityo bakanga kwirirwa bajyayo cyangwa niyo bagiyeyo bakagenda biguruntege bibwira ko baribugaruke icyabajyanye kidakozwe.

Umwe mu baganiriye na radiotv10 yavuze ko yagiyeyo maze amwuka inabi ubukurikiyeho agira ubute bwo kujyayo. Ati “Nagiyeyo ambwira nabi cyane none nari nagize ngo ndajyayo ngira ubute ariko n’icyo kibazo kinarimo rwose mutubwirire uwo mudamu ajye atubwira neza.”

Aha yatanze urugero rw’uburyo yabwiwe nabi ubwo yari abajije impamvu abana be batanditse mu irangamimerere maze amusubiza amutuka ko ari agasaza.Ati “Namubajije impamvu abana banjye batanditswe kandi ahandi muri mashine bababona nko ku irembo, arambwira ngo ngende ngo ibyo tujye tubibaza ahandi.

Yongeyeho Ati“Noneho mubajije ngo mbe mubyeyi, none ikibazo cyanjye ko mutari kunkorera serivise? Arangije aramubwira ngo ‘mva hejuru wa musaza we’.”

Ibi abaturage bavuga ko bahabwa serivisi mbi ,babihurizaho na Uwamahoro Ruth, umukuru w’umwe mu Midugudu igize Akagari ka Kigarama, aho nawe avuga ko abaturage bacibwa intege na bamwe mu bayobozi batakira neza ababagana, by’umwihariko ngo abaturage bo mu gace babamo iyo umurebye nabi ntakugaruka imbere.

Ati “Ntabwo yakugarukira ku Nyundo kubera ko igihe ukihakorera azavuga ati ‘n’ubundi nzahasanga wa mudamu noneho azankubita!’ Mudufashe yige kubwira abaturage neza.”

Kampire Raymonde ugarukwaho n’aba baturage avuga ko ibishoboka byose abikora ngo anoze akazi ke n’inshingano z’irangamimerere kuko aricyo ashinzwe kandi abo baturage akaba aribo bamuha umugati.

Ati “Ntawe nabwira nabi kuko nanjye niho nkura umugati, mu by’ukuri kuvuga ngo umuturage namwakira nabi ntabwo byashoboka kuko mfite abayobozi banyobora, ahubwo njye mbona ari cya kindi navuze mbere.”

Aha yatanze urugero rw’uko umuntu adashobora kubona serivisi atari uko ayimwe.Ati”Umuntu aba ashaka ngo icyo ashaka cyose agihabwe kandi ni nko kubwira muganga ngo ndwaye umutwe ni wo nshaka ko uvura kandi wenda umuganga afite ukundi ari kubibona wenda atari umutwe ndwaye, ubwo rero n’umuturage hari igihe aza avuga ngo ndashaka iki kandi wenda kidashoboka,”.

Aha rero ngo usanga ari na yo mpamvu bari muri ako kazi, ari nayo mpamvu ahari kugira ngo ahereze umuturage icyo yemerewe, icyo atemerewe akimusobanurire.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Rubavu:Bamwe mu baturage banga kwaka serivisi batinya ushinzwe irangamimere
    Rubavu hafi ya yode irarwaye: hari n’umushinjacyaha witwa Dani we rwose wagirango niwenuyobora Parike Nkurubya Rubavu.
    Avuga nabi, ntiyitaba phone niyo ayitabye aba aribhafi kugufunga atakunona

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *