Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Col Joseph Rutabana, yatangaje ko ibiro bye biri gukurikirana ngo bimenye icyihishe inyuma y’urupfu rw’Umunyarwanda uheruka kugwa mu maboko y’Urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare muri Uganda (CMI).
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Fred Kamaliza wari umucuruzi i Kampala yaguye mu maboko ya CMI.
Kugeza ubu haracyari urujijo ku rupfu rw’uyu Munyarwanda w’imyaka 33 y’amavuko.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda ubwo yaganiraga na The New Times kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko yari mu nzira ajya guhura n’Umuryango wa Kamaliza; gusa yirinda kugira byinshi atangaza ku rupfu rwe.
Ati: “Ndi mu nzira njya guhura n’ababyeyi be. Nta makuru arambuye nshobora gutangaza ubu kuko ikibazo kigikorwaho iperereza.”
Kuri ubu inzego zirimo Polisi ya Uganda ndetse n’Igisirikare ni zo ziri gukora iperereza kuri ruriya rupfu.
Abatanze amakuru y’urupfu rwa Fred Kamaliza, babanje kuvuga ko yaba yariyahuye nyuma yo gusimbuka aturutse mu igorofa rya kabiri ku nyubako ikoreramo Icyicaro Gikuru cya CMI.
Ni inyubako iherereye mu gace ka Mbuya mu mujyi wa Kampala.
Byavuzwe ko Kamaliza yasimbutse kuri iriya gorofa ubwo yarimo ahatwa ibibazo na CMI.
Aya makuru cyakora yavugurujwe n’umwe mu baba mu ngabo za Uganda wabwiye Daily Monitor ko guhata ibibazo abakekwaho ibyaha bikorerwa mu igorofa rya mbere ry’inyubako CMI ikoreramo; idafite aho ihuriye n’aho bivugwa ko Kamaliza yaba yariyahuriye.
Uyu mugabo wari ikimenyabose muri Kampala, rwagati mu cyumweru gishize ni bwo yari yatawe muri yombi n’abakozi ba CMI bari kumwe n’ab’urwego ruhuriweho rushinzwe kurwanya iterabwoba.
Atabwa muri yombi yari atwaye imodoka ye ifite ibirango (Plaque) ’Fred K’.
Kugeza ubu icyaha Kamaliza Fred yari akurikiranweho kiracyari ’urujijo’, dore ko amakuru amwe avuga ko yari akurikiranweho magendu andi akavuga ko yari akurikiranweho ibyaha bikorwa hifashishijwe murandasi (yashinjwe kwiba Banki yo mu Misiri miliyari 2 z’amashiringi ya Uganda).
Abo mu muryango wa Nyakwigendera bavuga ko bashenguwe cyane n’amakuru yatangajwe n’Igisirikare cya Uganda avuga ko yaba yariyahuye.


