Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwongeye kotswa igitutu, nyuma y’uko ikibazo cy’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange gikomeje gufata intera hirya no hino mu gihugu.
Ikibazo cy’imodoka zitwara abagenzi zabaye nke haba rwagati mu mujyi wa Kigali cyangwa ku ngendo ziva n’izijya mu mujyi wa Kigali si gishya, kuko kimaze imyaka myinshi.
Nko muri gare zitegerwamo imodoka hirya no hino mu gihugu, abagenzi bagaragaza ko mu masaha y’umugoroba bashobora kumara hagati y’iminota 30 n’amasaha abiri bahagaze muri gare babuze imodoka.
Ikibazo nk’iki kandi kigaragara mu masaha ya mu gitondo; ibituma abenshi bakererwa muri gahunda zabo nyamara baba bazindutse.
Leta y’u Rwanda incuro nyinshi yagiye yizeza guha umurongo iki kibazo; gusa uko imyaka igenda yicuma kirushaho gufata indi intera.
Ni ikibazo mu by’ukuri kitagarukira gusa ku kuba abagenzi bamara igihe kirekire bategereje imodoka, kuko gisa n’icyongereye ikiguzi cy’ingendo kubera abamamyi bagura amatike kuri za agence zitwara abagenzi bakayagurisha abagenzi ku kiguzi gishobora kwikuba incuro zirenga ebyiri ku giciro itike y’urugendo isanzwe igura.
Ntamugabumwe Sylivestre wo mu karere ka Musanze, yabwiye BWIZA ko mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari avuye i Kigali byabaye ngombwa ko agura itike ya Frw 5000 kugira ngo atarara mu nzira.
Ni mu gihe ikiguzi cy’urugendo ruva i Nyabugogo rujya i Musanze mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ari Frw 1970.
RURA irashinjwa kuba yarananiwe gukemura ikibazo burundu
RURA ni rwo rwego rufite mu nshingano ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu gihugu.
Uru rwego by’umwihariko mu nshingano rufite harimo gukora ku buryo imirimo ifitiye igihugu akamaro ikomeza gutangwa idahagaze n’ababyemerewe no kubungabunga inyungu rusange; kurengera inyungu z’abahabwa n’abatanga serivisi z’imirimo ifitiye igihugu akamaro, hafatwa ibyemezo bigamije guharanira ko ihiganwa mu gutanga izo serivisi rikorwa rikurikije amategeko n’amabwiriza ariho ndetse no kurengera no guteza imbere inyungu z’abafatabuguzi.
Kuri uyu wa Mbere bamwe mu Banyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga bokeje igitutu RURA, nyuma yo kunanirwa gukemura burundu ikibazo cy’imodoka zitwara abagenzi zikomeje kuba ingorabahizi.
Bigitangira uwitwa Emma Marie Umurerwa yanditse kuri Twitter abaza ati: “Mwaramutse RURA? Ikibazo cy’imodoka zitwara abagenzi cyaburiwe umuti burundu? Imodoka zijya mu ntara murabizi ko zabuze?”
Yakomeje agira ati: “Ikindi kibazo : gutanga lift byahindutse icyaha gituma umuntu acibwa amande kuva ryari?”
Ku kibazo cy’imodoka zijya mu ntara, Umurerwa yatanze urugero rw’uko kuva i Kigali ujya i Muhanga ubusanzwe ari Frw 1030, gusa kubera ikibazo cy’imodoka zabuze umuntu akaba asigaye yishyura Frw 3,000 Frw.
Yavuze ko iyo hagize umugiraneza utanga Lift ku mugenzi birangira RURA imuciye amande, agasaba ko hakongerwa imodoka cyangwa guca amande abatanga lift bigahagarara.
Uwitwa Sekamana Jean Maurice we yavuze ko uva i Kigali ujya i Rwamagana ni Frw 1250, ariko iyo ugeze muri gare ku cyumweru saa08:00 ticket ziba ziboneka niza saa 11:00.
Uyu yunzemo ko iyo ugiye gutega bisanzwe baguca 2,000, mu gihe nko kuva i Kigali ujya i Kayonza urugendo rusanzwe ari 1,500 baguca 2,500 kandi nta kwinginga.
RURA yasubije ko “gutanga lift si ikibazo, ahubwo ni uko hari ababyihisha inyuma bakabikora nk’ubucuruzi batwara abagenzi bakabishyuza; kandi umuntu wese ukora ubucuruzi bwo gutwara abantu cyangwa ibintu agomba kubisabira icyangombwa (authorisation) muri RURA.”
Yakomeje igira iti: “Iyo imodoka ifashwe turagenzura neza tukaganira n’umugenzi, ndetse n’umushoferi, iyo dusanze ari lift yamuhaye biba nta kibazo kibirimo. Hahanwa uwatwaye abagenzi akabishyuza kandi nta ruhushya afite rumwemerera gukora uwo murimo.”
Umunyamakuru Niwemwiza Anne Marie yahise abaza RURA uko ibigenza “iyo umugenzi yumiye ku nzira”, gusa ntiyasubizwa.
Nizeyimana Alexis na we yaje abaza RURA ati: “Hanyuma kuki mutagenzura n’abagenzi babuze imodoka se ngo mubaze abo mwahaye imihanda impamvu batabatwara? Ibi bintu ni ukujya gukubura umugaruro kandi mu rugo harabaye icukiro! Ubu koko nta soni biteye kujya kureba uwatanze lift kandi gare hari imirongo y’abagenzi yabuze imodoka?”
Abenshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bahuriza ku kuba RURA yarananiwe gukemura burundu ikibazo cy’imodoka zitwara abagenzi.
Nka Mbarushimana Pio usanzwe ari umunyamakuru muri RBA yagize ati: “Ubwo se icyo nicyo kibazo? @RURA_RWANDA mwakabaye mukemura ikibazo cy’imodoka nke ziri mu muhanda, naho abo batwara abagenzi batabifitiye uruhushya, bazakomeza babikore mu gihe nta modoka zihagije zo gutwara abagenzi. Uko ni ugukemura ikibazo macuri rwose.”
Oswald Niyonzima na we usanzwe ari umunyamakuru we yavuze ko “ibya regulation ya transport byo seriously [RURA] byarayicanze. Urugero: Nka ligne ya Nyabugogo-Gaseke igiciro RURA yashyizeho ni 600FRW ariko imyaka igiye kuba itatu abatwara abagenzi barishyiriyeho 1,000FRW.”
Umunyamakuru Mutesi Scovia na we ati: “Erega n’uko uwatsinzwe atemera @RURA_RWANDA yarananiwe pe! Kandi ntiyatubwira ngo twige kugenda namaguru.”
RURA ivuga ko abakozi bayo bashinzwe kugenzura serivisi zo gutwara abantu n’ibintu bari gukurikirana ikibazo cy’amafaranga y’umurengera acibwa abagenzi hirya no hino mu gihugu.
Uru rwego cyakora nta gisubizo rutanga ku kibazo cy’imodoka zabaye nke ari na cyo gifatwa nka nyirabayazana yo kuba abagenzi bacibwa amafaranga menshi y’ingendo.



5 Responses
RURA yacanweho umuriro izira imodoka zitwara abagenzi zikomeje kuba ingume
Erega bya bindi ngo ”umuturage kw’isonga” byavuyeho, niyo warara uhagaze muri gare ibyo ntibibareba baba bakije imodoka zabo bitahiye. ubundi se transport kuki bayiha abantu bamwe? buriya baretse n’abandi bagakora habaho competition nta muturage wazongera kubura uko agenda.
RURA yacanweho umuriro izira imodoka zitwara abagenzi zikomeje kuba ingume
Bwumve bavuge icyibaraje ishinga nugusahurira munduru bareganya abashoferi ariko sinabarengaya barajyenda mumudoka zareta namazutu bagura aho abaturajye naryamye kumuhanda nkaho batajyira aho baryama batanze uburenganzira abandi bagakora imodoka zaboreye mubipangu ziparitse ngo ngo nagozemerewe gutwara abajyenzi ngo hazakora umuntu umwe wenyine birababaje
RURA yacanweho umuriro izira imodoka zitwara abagenzi zikomeje kuba ingume
Wumve bavuge kuko baziko ibyo bakora byabananiye hubwo bagasahurira munduru gusa bareganya abashoferi ubu imodoka nizaboreye mubipangu sibanzeko zikora ariko sinabarengaya barajyenda mumudoka zareta nago bazi uko mazutu igura abanyarwanda naryamye kumuhanda nkaho batajyira aho baryama we ijyihe ashakiye arajyenda birababaje gusa
RURA yacanweho umuriro izira imodoka zitwara abagenzi zikomeje kuba ingume
Ikibazo k’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa Rusange kimaze imyaka myinshi rwose, kuva RURA yatanga isoko kuri Company nkeya zishoboka nibwo iki kibazo cyatangiye kwigaragaza.
Urugero: Ibaze kuba muri Kigali kuva 2015 -2022 niba nibuka neza harimo Company 3 gusa(RFTC, KBS&ROYAL) kandi barangiza buri Company agashyiramo imodoka zidahagije muri lignes yabaga yahawe gukoreramo!!!
Ejo bundi rero batubwira ko bongereye Company zikorera muri Kigali, izo Company nazo ziba zizanye imodoka zapfuye zakoreraga mu ntara ariko zitagishoboye kujyayo, ari muri Kigali ntizatanga umusaruro naho zajyaga mu ntara ntizaba zikijyayo.
Igitekerezo ni uko Leta yafata public transport ikaba munshingano zayo kuko RURA gukora control kuri barwiyemeza mirimo byarayinaniye cg se RURA igatanga uburenganzira abantu babishoboye bakazana bus zabo bakazishyira muri izo Cooperatives zisanze zikora bakajya bagira frw make batangamo noneho ligne igakorwamo na Company irenze 1, kuko impamvu itera ibyo bibazo byose muri transport ni uko Company iyo ifashe ligne iyifata nk’akarima kayo kuko iba ivuga ko uko byagenda kose yatsindiye abagenzi bo muri icyo kerekezo, ariko hajemo competition byagenda neza, cyane ko izi Company zisanzwe zikora ziba zishaka kunguka cyn batitaye kugihe abagenzi bategereza imodoka, mu gihe haramuka haje competition buri wese aharanira kunguka ariko bitari cyane. Njyewe ntegera ahitwa Nyacyonga, ariko iyo haje imodoka(Twegerane)ziturutse Gicumbi zigashyiramo umuntu n’umwe ushinzwe gushyira abagenzi muri bus za JALI Transport aho Nyacyonga ahita avanamo n’abari baje baturutse Gicumbi Driver wa Twegerane iyo ateye amahane bahita bahamagara RURA, igaca amande wa mushoferi utwaye Twegerane kuko yafashe abagenzi bari kuri ligne atemerewe. Ugasanga birabangamiye abagenzi rwose. Iki kibazo Inzego zirebwa nacyo bagikemure rwose kuko birakabije
RURA yacanweho umuriro izira imodoka zitwara abagenzi zikomeje kuba ingume
Gusa birababaje pe nkigihugu kizwiho gukemura ibibazo byingutu,ariko akaba kugeza naniyisaha ikibazo cya transport cyarananiranye Burundi Niko nana byita
Kuko ndibuka Na nyakubahwa yarakivuzeho.
Mwewe bo mumujyi muri kuvuga mutazi ibirikubera mumihanda y’ icyaro
Umuhanda cyanika- musanze wo noneho
Wagirango ntunabarizwa kukarita y’ urwanda urebye ibiwukoreramo ni somalia neza neza kuko ho nogukubita barakubita iyo waruzi nezako urishuta amafaranga yashyizweho na RURA
Nyumayaho ukumvango niba ntagihumbi
Nturasohokamo,ariko ibaze nawe kuva cyanika- kidaho ni 550 iyo harahantu ufiteho rero nushake wigendere kumaguru pe
Kugirango ugane town musanze nuko usabwa kwishura werekeza cyanika- maze
Ukongera kugaruka direct ujya iyo washakaga imagine