Habiyaremye Zacharie alias Bishop Gafaranga uzwi nk’umunyarwenya n’umushoramari aravuga ko yahombeye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 70 mu kigo Tom Transfers cyatangaga serivisi yo gukodesha imodoka.
Gafaranga yabivugiye mu kiganiro yagiriye kuri Isimbi TV, cyagiye hanze kuri uyu wa 15 Nyakanga 2023.
Yagize ati: “Nari mfite business nakoraga, nkorana na Tom Transfers. Kiriya kigo nakoragamo cyaje kugira ikibazo cyo guhomba, kimera nk’umuntu ucitse umugongo. Harimo amafaranga yanjye menshi kuko nari mfitemo imodoka zirenga 8 ku buryo izindi business nakoraga mu bihe bya kera, nkibona kiriya kigo nabaye nk’ubiciye intege, nshyiramo imbaraga cyane, haba n’umwanya wanjye wose. Urumva guhomba miliyoni zirenga 70, ntabwo ari ikintu wahita ako kanya uzamukiramo, ngo ubone ibyo uvuga.”
Yakomeje ati: “Nyuma yabwo, biriya bibaye rero, ndicara nsanga, kuko kubeshya nta mpamvu. Ndareba nsanga igishoro cyo kongera gutumiza imodoka 10 cyangwa 15 ntakibona, ariko na none mvuga nti ‘Umugabo wese iyo agiye gusimbuka, asubira inyuma’.”
Gafaranga avuga ko yahombye inshuti yinjije muri iki kigo, yongeraho ariko ko hari n’abasenye ingo kubera iki kibazo. Ati: “Kandi noneho iyi business nakoraga, mfitemo ubuhamya bw’abantu batatu basenye ingo zabo kubera kiriya kigo nakoreragamo. Kubera ukuntu bamwe bashoyemo batabiganirije abandi, byajya guhomba kuza kubisobanura bigahita bibyara amakimbirane, bagahita batandukana.”
Uyu munyarwenya aravuga ko nyuma y’igihombo yagize, yasubiye ku bucuruzi bw’imyenda yari asa n’uwahagaritse, kandi ubu ngo abukora mu buryo buvuguruye.


