Justin Bitakwira usanzwe ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje ko ibice bigenzurwa n’umutwe wa AFC/M23 birimo amahoro, anenga bikomeye imyitwarire n’imikorere by’abarwanyi ba Wazalendo bafatanya na FARDC mu bikorwa byo kurwanya uwo mutwe.
Bitakwira, usanzwe anafite uruhare mu guhuza ibikorwa bya politiki bya Wazalendo, yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye mu mujyi wa Uvira wo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ku wa Mbere tariki ya 24 Ugushyingo.
Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’imirwano yari yaraye ihurije Wazalendo na FARDC muri Uvira, yicirwamo abantu bane abandi 14 barakomereka.
Mu mvugo ikakaye, Bitakwira yagarutse ku bukana bw’imirwano ivugwaho guterwa n’ukutavuga rumwe hagati ya FARDC na Wazalendo, avuga ko ibyo bari gukora binyuranye n’icyo abaturage babitezeho.
Yabwiye Wazalendo ati: “Amasasu yo gupfusha ubusa Wazalendo murasa iminsi musubiranamo na FARDC umunsi ku wundi, mwibuke ko nta n’umwe muri mwe washoboraga kugenzura Sange, Luningu, Luliba cyangwa Uvira nk’uko bimeze ubu. Mwibuke inda zabaga mu makabutura no mu mapantalo yanyu. Ubu ntituzi neza abahindutse abanzi b’igihugu hagati yanyu na AFC/M23.”
Bitakwira yavuze ko muri Wazalendo yari izwi nk’ishema rya RDC, ubu bamwe muri bo bahindutse amabandi yiba abaturage, mu gihe mu bice AFC/M23 abaturage batekanye.
Ati: “Bibye ihene, abantu batatu bapfuye, yewe na Bukavu iyoborwa na AFC/M23 ntibayeho nk’uko mwahinduye Uvira. I Bukavu aho AFC/M23 igenzura, abaturage bari mu mahoro. I Goma tubona abantu bakubitwa, bahohoterwa ariko ntitwumva amasasu nk’uko bigenda muri Uvira muri iki gihe.”
Uyu munyapolitiki yaburiye Wazalendo ko nikomeza kwitwara nabi, Leta ya RDC izabambura intwaro zose yabahaye, bamwe bafungwe, amahanga nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’imiryango mpuzamahanga bibafatire ibihano.
Yagize ati: “Nimutareka iyo myitwarire, bazabambura izo ntwaro mufite, bamwe bazafungwa. Izo mpfu za buri munsi, ayo masasu ya buri munsi, wabaza ni nde, ’ni Wazalendo’, ejo Abanyamerika, Ubumwe bw’u Burayi, Leta ya Congo ubwayo, muzahinduka imitwe y’abagizi ba nabi.”
Yaburiye bariya barwanyi kandi ko nibatisubiraho igihe kizagera abaturage bakabakuraho amaboko bikarangira bagarukiye AFC/M23.
Yabwiye abayobozi ba Wazalendo ati: “Kamanda, Yakutumba, RenĂ© Itongwa, Kamama, Makanaki, Ngomanzito n’abandi… Kinshasa yarabubahaga cyane ariko noneho ubu muranzwe cyane. Umwenda w’umweru iyo umenetseho amaraso nta wongera kuwambara.”
Bitakwira yatangaje ibi, mu gihe intambara ihanganishije FARDC, Wazalendo na AFC/M23 ikomeje kwaguka mu Burasirazuba bwa RDC, aho ibice byinshi bikomeje kugwa mu maboko y’inyeshyamba.


