Umufaransa ukinira Juventus mu Butaliyani, Blaise Matuidi abaye umukinnyi wa kabiri ugaragayeho icyorezo cya Coronavirus kuri uyu wa 17 Werurwe 2020 nyuma ya mugenzi we, Daniele Rugani.
Aya makuru yemejwe n’iyi kipe kuri uyu mugoroba, aho yasobanuye ko uyu mukinnyi akibona igisubizo cyo kwa muganga, yahise yishyira mu kato mu rugo, aho abaganga bari kumwitaho.
Icyakoze iyi kipe iramara impungenge abakunzi bayo n’uyu mukinnyi kuko ubuzima bwe butanga icyizere ko bumera neza.
Daniele Rugani akimara kugaragaraho Coronavirus ku wa gatatu tariki ya 11 Werurwe, abakinnyi b’iyi kipe bose bahise bishyira mu kato, abarimo Cristiano Ronaldo bajya mu bihugu byabo by’amavuko.


