BNR yihanije abantu bashyira ibiciro mu madolari bakorera mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Gushyira igiciro cy’ibicuruzwa na serivisi mu mafaranga y’amahanga birabujijwe kandi bihanwa n’amategeko, kandi ubikora wese azabibazwa, nkuko Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) n’urwego rushinzwe kugenzura ibijyanye n’imari bibukije abaturage.

Ibi ni bimwe mu byibutswa bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku bucuruzi bw’imari banki yasohoye kuri konti yayo ya X kuri uyu wa Gatandatu ushze, itariki ya 30 Ukuboza ryashyizweho umukono na Guverineri John Rwangombwa.

Yagaragaje ko hashingiwe ku ngingo iri mu itegeko ryo ku ya 23 Nzeri 2017, igenga Banki Nkuru nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, ivuga ko inshingano zose z’amafaranga cyangwa guhererekanya amafaranga bikorewe mu Rwanda, bikorwa mu mafaranga y’u Rwanda; keretse iyo biteganijwe ukundi n’amategeko cyangwa byumvikanyweho hagati y’impande zombi.

Muri iryo tangazo, BNR yerekanye ko abantu badafite uruhushya (nk’amahoteri, amaduka, casinos amasosiyete y’ubukerarugendo, amashuri mpuzamahanga, n’ibindi) ko, mu bucuruzi bwabo buri gihe bakorana n’abadatuye mu gihugu, bemerewe kwakira amafaranga y’amahanga hagendewe ku mabwiriza yerekeye guhererekanya amafaranga y’amahanga bikozwe n’abatabifitiye uburenganzira.

Yagaragaje ko abandi bantu badafite uruhushya barusaba Banki Nkuru kugira ngo bemererwe gucuruza amafaranga y’amahanga nk’uko bisabwa muri aya mabwiriza.

Iri tangazo rikurikira impungenge z’ubuke bw’amadolari ya Amerika muri iki gihugu, ndetse no guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda.

Ku itariki ya 27 Ugushyingo, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko raporo y’umwaka w’ingengo y’imari ya 2022/2023 Guverineri John Rwangombwa yavuze ko mu Rwanda nta kibazo cy’amadolari ya Amerika yabuze, ariko ko kuboneka ari macye byashyize igitutu ku isoko ry’ivunja.

Yongeyeho ko “de-dollarisation”, cyangwa kugabanya gushingira ku madorari mu bucuruzi mpuzamahanga, bikiri kure y’ukuri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *