Perezida w’ishyaka National Unity Platform-NUP ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Robert Kyagulanyi alias Bobi Wine asanga imyigaragambyo karundura y’abaturage ari yo yonyine izarangiza ingoma ya prezida Museveni imaze imyaka ikabakaba 40.
Muri iki cyumweru gishize avugana n’abayoboke b’ishyaka rye ku cyicaro gishya cy’ishyaka ahitwa Makerere Kavule, ku Muhanda wa Bombo, Kyagulanyi yavuze ko amatora yo mu 2021 n’amaora aheruka muri Soroti, Kayunga na Omoro, yemeje ko amatora ari amahitamo mabi yo kurangiza ubutegetsi bwa Museveni.
Kyagulanyi yavuze ko kuva amatora yo mu 2021, yiabiriye nk’umukandida, yarangira, yazenguruse Isi agaragaza ibya Museveni, ariko byose ntacyo bizageraho mu gihe Abagande badakangutse ngo bagaragaze ko batanyuzwe k’uko iyi nkuru dukesha dispatch.ug ikomeza ivuga.
Ati: “Twababwiye ko tutagiye muri aya matora kuko dutegereje ko Komisiyo y’Amatora idutangaza kuko twari tuzi ko ikorera Bwana Museveni. Ubu tumaze kumugaragaza ahantu hose. Twitabiriye amatora ariko batangaje abatatsinze. None, turimo kwibaza impamvu dukomeza gutora.
Turashaka kubabwira ko ubutumwa bwacu bugiye guhinduka. Ntabwo tugiye kwitabira amatora gusa niyo batangaza abantu bacu, nta tandukaniro bizagira. Amatora ayo ari yo yose tujyamo rero agomba kuba amatora atera impinduka, ”
Yahamagariye Abagande bose kutamwishingikirizaho kugira ngo bazane impinduka.
Ati: “Nubona abaturage ba Busoga bigaragambya, tangirira aho uri nawe. Mukangukire impinduka, amatora akwiye kugushyira muri mood y’ibikorwa. ”
Kyagulanyi rero akaba yiyunze kuri Dr. Kizza Besigye, umukandida ku mwanya wa perezida inshuro enye, mu gutangaza ko amatora adashobora kuvana Perezida Museveni ku butegetsi.
Mbere y’amatora yo mu 2021, Kyagulanyi yari yavuze ko muri Uganda hari demokarasi kandi ko yizeye ko amatora ashobora guhagarika ubutegetsi bwa Museveni. Aya magambo yanenzwe cyane cyane n’abashyigikiye FDC basobanuye ko ari igitero cyagabwe kuri Dr. Kizza Besigye.
Mbere yaho, Fred Nyanzi, umunyamabanga wa NUP ushinzwe ubukangurambaga yahamagariye Bwana Kyagulanyi gutegeka abamushyigikiye kwigaragambya kuri guverinoma hagamijwe kuyihirika. Nyanzi yavuze ko byaba ari ubupfapfa gutegereza 2026 kugira ngo ahangane na Bwana Museveni mu yandi matora avuga ko azazamo uburiganya.
Nyanzi ati: “imyigaragambyo twagize mu bihe byashize ntiyahujwe ariko ubu turategereje ko muzadutegeka tukareba uko twirukana Bwana Museveni. Ntidushobora gutegereza 2026 andi matora kuko bazakomeza kuyiba ”
Robert Kyagulanyi yahamagariye kandi abashyigikiye opposition kutishingikiriza ku banyapolitiki kuko bazabahemukira. Yatanze urugero ku bahoze ari abanyapolitiki nka Norbert Mao, Beti Kamya, Betty Betweeni, na Joyce Ssebugwawo n’abandi bagiye muri NRM nk’urugero rw’ubuhemu.


