Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yashinje abasirikare ba kiriya gihugu guhohotera umugore we kugeza ubwo bamufatiraho imbunda.
Kyagulanyi mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko mu ijoro ryacyeye ari bwo abo basirikare babarirwaga mu magana bateye urugo rwe ruherereye mu gace ka Magere.
Yavuze ko “abenshi bari bambaye impuzankano ya SFC (umutwe w’ingabo zidasanzwe), mu gihe abandi bari bambaye impuzankano isanzwe ya UPDF na ho abandi bambaye imyambaro isanzwe.”
Yunzemo ko abenshi ngo bari basinze.
Kyagulanyi yavuze ko nyuma yo kwinjira mu rugo rwe bamennye imiryango bakinjira mu nzu ku mbaraga, birangira bafatiye imbunda ku mugore we, Barbie Kyagulanyi.
Ati: “Bafatiye imbunda ku mugore wanjye, bamusaba kuvuga aho mperereye. Bibye amafaranga, inyandiko nyinshi z’agaciro ndetse n’ibikoresho byose by’ikoranabuhanga. Batwaye telefoni, mudasobwa zigendanwa, imigozi, sisitemu ya interineti yacu, sisitemu ya CCTV, imizindaro, n’ikindi cyose cyose cy’ikoranabuhanga bashoboye kugezaho amaboko yabo y’ubugizi bwa nabi.”
Kyagulanyi yashinje kandi abasirikare ba UPDF binjiye mu bice byose by’inzu ye, harimo no mu gisenge, basiga bangije byinshi kandi basenya ibintu hose.
Yunzemo ati: “Bafashe telefoni y’umugore wanjye, bamuhatira kwicara hasi hanyuma bamutegeka gukuramo ijambobanga, arabyanga. Bamunize, baramutuka. Bamukuyemo umupira ku ngufu maze baramufotora. Bavugaga mu Runyankore, bamubaza impamvu yashyingiranwe n’Umuganda, n’impamvu twatinyuka guhangana na Museveni.”
Ntacyo Leta ya Uganda irasubiza ku byo Bobi Wine avuga.
Kuva ku wa 15 Mutarama ubwo muri Uganda habaga amatora y’Umukuru w’Igihugu, Kyagulanyi yakunze gushinja inzego z’umutekano za kiriya gihugu gutera urugo rwe no guhutaza umuryango we.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ku wa Gatanu wihanije Leta ya Uganda, uyiburira ko guhohotera Bobi Wine bishobora kugira ingaruka kuri demukarasi ya kiriya gihugu.
Kyagulanyi avuga ko kuri ubu umugore we ari kwa muganga aho arwariye “ihungabana ryo ku mubiri n’iryo mu mutwe”.


