Bobi Wine yatutse Perezida Museveni aramwandagaza

Sangiza iyi nkuru

Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi ku izina rya Bobi Wine yatutse Perezida Museveni, amushinja kuba umwanzi w’igihugu.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Depite Robert Kyagulanyi yatutse Museveni ubwo yamusubizaga mu gihe na we yari yamwibasiye amwita umwanzi w’iterambere rya Uganda.

Museveni yari yagize ati “Yagiye muri Amerika (Wine) ashishikariza abashoramari kutaza muri Uganda kuzihashora, niba ubuza abanyamahanga gushora imari muri Uganda, icyo bivuze ni uko uba ushoje intambara ku iterambere ry’igihugu cyacu”.Yakomeje avuga ko ibi nta kindi bivuze, ko Wine ari ‘Umwanzi wa Uganda’.

Ibi byababaje Wine, maze nawe amusubiza agira ati “Ni ikimwaro kinshi kuri Bwana Museveni umfata nk’umwanzi w’iterambere rya Uganda, amazina yawe ni Ruswa, irya kabiri ni Umubeshyi, irya Gatatu ni Umunyagitugu”.

Yakomeje ashinja Museveni gusubiza igihugu cyabo inyuma, kwica abaturage ndetse no gusenya zimwe mu nzego. Ati “Uri umwanzi wa Uganda, utegekesha umunwa w’imbunda”.

Depite Wine urimo guterana amagambo n’umukuru w’igihugu, ntavuga rumwe na Leta ya Uganda, by’umwihariko uyu munyapolitiki w’umunyamuziki akaba yaratangaje ko aziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu.

Mu mwaka wa 2021 nibwo muri Uganda hateganijwe amatora y’umukuru w’igihugu, Wine akaba akubita agatoki ku kandi ahigira kuzahigika Museveni umaze kuri uyu mwanya imyaka igera kuri 33. Kanda hano usome inkuru bifitanye isano:

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *