Bobi Wine yavuze ko yategetswe kwiyamamariza muri hoteli y’umuyobozi w’ishyaka bahanganye

Sangiza iyi nkuru

Depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) uri kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu cya Uganda, yavuze ko yategetswe kwiyamamariza muri hoteli y’umuyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi (NRM) bahanganye.

Uyu munyapolitiki avuga ko ibi byabaye ubwo yari agiye gukomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Kitgum, yagera mu marembo yako, agasanga abarinda umutekano bahyizeho bariyeri.

Ngo bamubwiye ko bategetswe kutamwemerera kwinjira muri Kitgum, kare bari bamubwiye ko hari undi mukandida wateguye kwiyamamariza muri aka karere.

Ati: “Tukihagera, batujyanye kuri hoteli y’umuyobozi wa NRM, batubwira ko bayidukodeshereje. Batubwiye ko tugeza ubutumwa bwacu ku baturage, turi kure y’umujyi, maze bagerageza kudukumira ngo tutajya mu mujyi.”

Gusa n’ubwo bababujije gukomereza mu mujyi wa Kitgum, abaturage babasanze aho bahagarikiwe.

Uyu ni umunsi wa kabiri Bobi Wine uhagarariye ishyaka rya NUP (National Unity Platform) yiyamaje. Yiyamamaje ku nshuro ya mbere kuri uyu wa 10 Uguhyingo 2020, mu mujyi wa Arua, aho bigaragara ko hitabiriye abantu benshi.

Kuva yemererwa kwiyamamaza nk’umukandida ushaka kuyobora Uganda, Bobi Wine avuga ko yakunze guhohoterwa n’inzego z’umutekano, aho azishinja kwivanga muri politiki. Byatumye atangaza ko yanze abarinzi bamuherekeza muri ibi bikorwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *