Abakobwa 21 baherutse kurekurwa mu bari barashimuswe n’inyeshyamba za Boko Haram aho bigaga mu ishuri rya Chibok ubwabo batangaje ko inyeshyamba za Boko Haram zabitwayeho neza ku buryo batari biteze. Nta hohoterwa rishingiye ku gitsina, gufatwa ku ngufu cyangwa ubundi bugizi bwa nabi bigeze bakorerwa n’aba barwanyi mu gihe kigera ku myaka 2 n’igice bamaze barashimuswe.
Abaganga bo ku bitaro byo mu mujyi wa Abuja bemeje ko ibizamini by’ubuzima bakoreyeku bakobwa baherutse kurekurwa n’abarwanyi ba Boko Haram byagaragaje ko nta hohoterwa rishingiye ku gitsina bakorewe ndetse ko nta ndwara n’imwe yandurira mu mibonano mpuzabitsina bandujwe.

Aba bakobwa bavuze ko bari bafashwe neza na Boko Haram ndetse ko bahoraga basezeranirwa kuzarekurwa bakitahira. Ibi byagaragajwe muri raporo yatangajwe ivuga ku biganiro aba bakobwa bamazemo ibyumweru bibiri byari byarateguwe na perezida Muhammadu Buhari
Aba bakobwa batangaje ibi mu gihe imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu nka Amnesty international (irwanya akarengane) na Human right Watch bahoraga batangaza ko ubuzima bw’aba bakobwa bwaba buri mu kaga kubera ibyaha bahamyaga ko baba bakorerwa na Boko Haram.
Aba bana babakobwa barekuwe na Boko Haram mu kwezi gushize, kuri ubu bacumbikiwe na leta ya Nigeria ahantu hibanga mu mujyi wa Abuja, abaganga ba leta bemeje ko nta hohoterwa bigeze bakorerwa bakorerwa ndetse ko nta ndwara n’imwe bigeze bandura mu zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
[ad id=”44145″]
Umwe mu bantu ba hafi ba perezida Buhari utashatse kwivuga amazina aganira na allafrica yagize ati “Abakobwa bavuze ko abagabo bo muri Boko Haram iteka bahoraga babasezeranya kuzataha iwabo mu miryango yabo, babaga bitonze cyane iyo baganirizaga abakobwa ndetse bakitonda cyane mu kubitaho”
Akomeza agira ati “ Bagaburirwaga neza kandi uko bikwiye ku isaha yo nziza kugeza ubwo ingabo zahagaritse ubufasha”
Mu mwaka wa 2014 nibwo inyeshyamba zo mu mutwe wa Boko Haram zashimuse abana b’abakobwa 200 bigaga ku ishuri rya Chibok, icyo gihe hiswe abatagira ingano abandi bagera kuri miliyoni 2 baakurwa mu byabo.
Aba bana b’abakobwa kandi banateye utwatsi amakuru avuga ko inyeshyamba zaba zarabahatiraga gushyingiranwa nazo, bavuga ko inyeshyamba zabibabwiraga nk’igitekerezo ariko ubwabo akaba ari bo bifatira icyemezo.
Ngo gahunga yabo ya buri munsi yarangwaga no kuzinduka buri wese yiyitaho mu mirimo ashaka nyuma hagakurikiraho kwiga Koroan nyuma yaho bakajya kwitekera inyama bakarya. Icyakora banavuga ko hari ubwo izi nyeshyamba zabahatiraga guhindura idini bakaba abasilamu uretse ko ngo nabwo iyo wabyangaga ntacyo bagutwaraga.
[ad id=”44145″]
Aba bana bavuga ko abahitagamo gushyingirannwa n’abarwanyi ku giti cyabo ari bo bahitaga bajya kubana n’abagabo babo mu nkambi izi nyeshyamba zibamo.
Muri iyi raporo ya leta ya Nigeria bavuga ko aba bakobwa 21 beretswe amasura y’abarwanyi ba Boko Haram bashakisha na leta kugirango bavuge niba hari ubwo bigeze babona ayo masura mu gihe cyose bamaze mu ishyamba ariko bakavuga ko nta numwe muri abo bigeze babona, habe no kubona umuyobozi mukuru wa Boko Haram Abubakar Shekau.
Ubwo berekwaga andi mafoto agera kuri 142 ya bagenzi babo batari baboneka nabo bashimuswe na Boko Haram, aba bakobwa bavuze ko muri abo 61 bashyingiranwe n’abarwanyi, 9 bapfiriye mu mirwano hagati ya leta n’izi nyeshyamba, 3 bapfuye bari kubyara naho undi umwe we ngo yapfuye urupfu batamenyeye impamvu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack/Bwiza.com


