Mu ihuriro rya RNC rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda haravugwa amakimbirane akomeje gufata intera, ubutegetsi bw’iri huriro bwirukanye abayobozi baryo barimo n’usanzwe ari muramu wa Kayumba Nyamwasa warashinze.
Itangazo ryashyizweho umukono n’uwitwa Jerome Nayigizigi, akaba umuhuzabikorwa w’iri huriro, rivuga amazina y’abayoboke b’iri huriro batandatu bari no mu buyobozi bwaryo bahagaritswe by’agateganyo ngo bitewe no “Kwigomeka ku byemezo bya biro politiki y’iri huriro.”
Abo barimo Frank Ntwari usanzwe ari muramu wa Kayumba Nyamwasa akaba yari umuyoboke w’ihuriro akaba n’umukuru w’urubyiruko mu cyo bita intara y’Afurika y’Epfo, hakaza Dr Jeneffer Rwamugira nawe wari umuyoboke akaba n’umuhuzabikorwa muri iyoo ntara.
Mu bandi birukanywe harimo Semanza Laurent wari umuhuzabikorwa mu Bufaransa na Robert Mukombozi wari umuhuzabikorwa muri Australia, harimo kandi Jean Pierre Mushimiye wari umuhuzabikorwa mu Bwongereza ndetse na Faustin Rukundo we wari umuyoboke w’ishyaka mu Bwongereza.
Itangazo ribirukana riravuga ko bahagaritswe by’agateganyo. Bivuze ko biyongereye ku witwa Nyarwaya we wirukanywe mu minsi yashije. RNC ntiyatangaje uburyo bakoresheje bigomeka ku myanzuro ya biro politiki.
RNC ni ihuriro Leta y’u Rwanda ifata nk’umutwe w’iterabwoba, rigizwe n’abanyarwanda bavuga ko batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse ngo bakanaharanira impinduka mu Rwanda n’ubwo bo baba mu mahanga.
Ku isongo ry’abagize iri huriro hari Kayumba Nyamwasa wahoranye ipeti rya General mu ngabo z’u Rwanda (RDF) nyuma akaza guhunga igihugu, uyu n’ubwo ari mu buhungiro, inkiko zo mu Rwanda zanamukatiye igifungo cy’imyaka 24 nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gukurura amacakubiri n’ivangura; ibyaha bivutsa igihugu na Leta umudendezo no gusebanya, ndetse yahanamwe n’icyaha cyo gutoroka igisirikare.


