Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatoye Bonnie Mugabe nk’umuvugizi waryo, asimbuye Ruboneza Prosper.
Mugabe wari usanzwe akomatanya indi mirimo itandukanye muri Ferwafa asimbuye Ruboneza Prosper wari ukuriye ishami ishinzwe ubucuruzi akaba yanakoraga ubuvugizi bwa FERWAFA kuva mu 2016.
Zimwe mu nshingano Mugabe azaba afite, harimo gutanga amakuru ku bikorwa bya FERWAFA mu itangazamakuru no kuri rubanda, ari nako azajya asubiza ibibazo by’itangazamakuru anashinzwe kwamamaza.
Mugabe kandi nk’uko bitangazwa na FERWAFA azaba ari we ushinzwe itangazamakuru muri CECAFA, muri CAF ndetse azahe intumbero nshya imbuga nkoranyambaga za FERWAFA mu rwego rwo kurushaho guhura no kuvugana n’itangazamakuru na rubanda.
Uyu azaba anashinzwe kuvuga mu izina rya FERWAFA ndetse anategure ahantu abayobozi n’abakinnyi bazajya bahurira bakagirana ibiganiro.
Kubw’ibyo ibibazo byose bireba FERWAFA bikazajya bibazwa Bonnie Mugabe hifashishijwe numero ye ya telephone ngendanwa ari yo; 0788438743 cyangwa hifashishijwe email; bonnie.mugabe@ferwafa.rw, cyangwa bonnex10@gmail.com.
Iyi rero akaba atari inshuro ya mbere Bonnie Mugabe abaye umuvugizi wa FERWAFA kuko mu 2014 yigeze kugenwa kuri uyu mwanya ariko akawumaraho iminsi micye agasimbuzwa Hakizimana Moussa. Yanabaye kandi team manager w’Amavubi mu 2016.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya


