211007141220-rio-de-janeiro-police-nazi-memorabilia-exlarge-169.jpg

Brazil: Ukekwaho gusambanya abana yasanganywe ibikoresho 8,000 byo kubw’Abanazi

Sangiza iyi nkuru

Ku wa Kabiri, Polisi ya Brazil yasanze icyegeranyo cy’ibintu birenga 8000 by’urwibutso rw’Abanazi mu nzu y’umuntu ukekwaho icyaha cyo gusambanya abana bato i Rio de Janeiro, muri Brazil.

Ibi bintu byose byahawe agaciro ka miliyoni 3 z’amayero (hafi miliyoni 3.5 $).

Hakubiyemo ibintu bitandukanye byo mu gihe cya Hitler nk’imyenda y’abayobozi, amabendera, ibimenyetso, ibiceri, imidari, amashusho ya Adolf Hitler, imbunda n’amasasu byo ku butegetsi bw’Abanazi, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa polisi ya Rio de Janeiro, Luis Armond.

Armond yabwiye CNN ati: “Birababaje. Sinigeze mbona ibintu nk’ibyo. Numvaga ndi muri filime ya Inglourious Basterds “.

Polisi yatangaje ko ibyo byibutsa ubutegetsi bw’Abanazi byavumbuwe ubwo abapolisi bajyaga mu rugo rw’umugabo w’imyaka 58 ukekwaho gusambanya abana bagiye kumuta muri yombi, nyuma y’uko abaturanyi be batangaje ko bamubonye “yegera abana” akagerageza kubinjiza mu nzu ye.

211007141220-rio-de-janeiro-police-nazi-memorabilia-exlarge-169.jpg

Nk’uko abapolisi babitangaza, usibye ibyo bintu byibutsa ubutegetsi bw’Abanazi, basanze muri mudasobwa y’umugabo amashusho y’ubusambanyi agaragaramo n’abana uyu mugabo akaba ashobora gukatirwa imyaka 30 y’igifungo aramutse ahamwe n’icyaha.

Ubu ukekwaho icyaha akurikiranweho ibyaha byinshi birimo gutunga imbunda mu buryo butemewe, ivanguramoko, no gutunga amashusho y’ubusambanyi arimo abana nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga.

Armond ati “ Turi gutangira iperereza, ntabwo ari dosiye isanzwe. Dukeneye gukurikirana uko yabonye ibyo bintu, abikuye kuri nde, hehe. Kandi ubu dufite ikibazo cy’ukuntu tuzabibika kuko bishobora kwangirika cyangwa kwibwa,”

Polisi yavuze ko ibi bintu by’Abanazi bikekwa ko byaguzwe muri cyamunara itemewe kuri interineti biturutse mu bice bitandukanye by’Isi.

Ibi bikaba bigiye kuba bibitswe mu nzu ndangamurage y’Igipolisi cya Rio de Janeiro.
Urwibutso ruzabikwa mu nzu ndangamurage ya polisi ya Rio de Janeiro kugeza ubu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *