Brazil: Umugabo yarashe abantu mu rusengero abasanze mu bukwe

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Umberto Ferreira dos Santos wihimbye akazina ka Betinho akurikiranyweho kurasa abantu mu rusengero ubwo abantu bari mu birori by’ubukwe bw’abana babo.
Mu rusengero ruherereye ehitwa Limoeiro de Anadia uyu mugabo yakurikiye abageni ubwo bajyaga gusezerana, bageze mu rusengero nibwo yakuye imbunda mu mufuka arasa mu basangwa.
abag
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma yogutabwa muri yombi, yatangarije Polisi ko yari aje kwihorera ku babyeyo b’aba bageni kuko abashinja kugira uruhare mu rupfu rw’umugungu we.
Uyu mugabo yarashe umugabo wari nk’umukwe mukuru muri ubwo bukwe ndetse n’umuhungu we, akomeretsa abandi batari bacye ubu bakaba bari kwa muganga.
a
Abandi bantu 3 bo mu muryango umwe barimo Cicero Barbosa da Silva, w’imyaka 62, umuhungu we Edmilson Bezerra da Silva w’imyaka 37 ndetse n’umugore we wabanje no kuyoberana kubera uburyo yari yangiritse cyane.
Aba bantu barashwe barimo abari batumiwe ku ruhande rw’umuhungu, amakuru akaba avuga koi bi bishobora kubyara amakimbirane kubera ko bamushinja kubagambanira kuko bamuziye mu bukwe bakabukomerekeramo abandi bakabupfiramo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma y’iki gitero, ibirori by’ubukwe byakomeje mu gihe abandi bagiye mu kiriyo.
ab
Uyu mugabo Dos Santos aravugwaho kuba akora mu bujyanama bw’umujyi ubu bukwe bwabereyemo akaba na mubyara w’umudepite witwa Jo Pereira muri icyo gihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *