Bamwe mu mpunzi z’Abanyarwanda zahungiye muri Congo Brazzaville ziravuga ko zititeguye gutaha mu Rwanda, ku buryo mu gihe zashaka gucyurwa ku ngufu zagana iy’amashyamba muri icyo gihugu.
Ibyo byavuzwe na Dr Eric Ndayishimiye, umwe mu mpuzi z’Abanyarwanda baba muri iyco gihugu. “Avuga ko impunzi nyinshi ziteguye gufata inzira yo mu ishamba mu gihe hafatwa ingingo yo kubasubiza mu Rwanda ku ngufu.
Kugeza ubu ngo impunzi z’Abanyarwanda zitarenga 11 ku 9200 zizwi n’amategeko muri Congo Brazaville nizo zimaze kugaragaza ko ziteguye guhunguka mu Rwanda. Abandi ntibarota batahuka mu gihugu cy’amavuko. Bavuga ko batizeye ubuyobozi bw’u Rwanda.
Leta ya Congo n’u Rwanda, hamwe n’ishyirahamwe rya Loni ryita ku mpunzi (HCR) bangeye kwibutsa izo mpunzi ko iminsi isigaye ari mike kugira ntibazabe bacyitwa impunzi muri Congo Brazzaville.
Minisitiri Congo ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antoinette Dinga Dzondo, avuga ko kuva tariki ya 1 Mutarama 2018, impunzi zose z’Abanyarwanda zizaba ziri ku butaka bw’icyo gihugu zizaba zifatwa nk’abahaba batagira ibyangombwa. Kuko ngo ikizaba gikurikizwa ari amategeko nkuko bigaragara ku nkuru ya Voa.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo, Jean Baptiste Habyarimana avuga ko leta y’u Rwanda yateguye ibikenewe byose kugira yakire impunzi zitahuka. Avuga kandi ko impunzi zirenga miliyoni 3 zimaze gusubira mu gihugu kandi zifashwa n’ubuyobozi gihe batahuka ndetse no gutangira ubuzima
Leta y’u Rwanda na HCR ntibahwemye gukangurira impunzi Z’abanyarwanda ziba hirya no hino gutaha mu gihugu cyabo kuko ari amahoro. Gusa hari bamwe bagiye bashukwa n’abakoze ibyaha muri jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo batashye bakurikiranwa. Bamwe muri bo barimo abashukwa n’abagize umutwe wa FDLR ugizwe n’abashinjwa gusiga bakoze jenoside mu Rwanda.
Ibyo byagaragaye mu bihugu nka Congo Kinshasa, Zambia, Malawi na Mozambique.
Abashoboye kwitabira gahunda ya ngwino urebe usanga batahuka ku bwinshi, bakanakangurira ababo bakiri mu buhunzi gutahuka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


