Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 29 Nyakanga, Congo-Brazzaville yahakanye ibirego bikomeje kuyishinja ko ishobora kuba yinjiye mu bikorwa byo guhungabanya ubutegetsi bwa Kinshasa .
Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo-Brazzaville, Thierry Moungala, rero yongeye kugaruka ku bitekerezo bikomeje gukwirakwizwa by’uko igihugu cye cyaba gifitanye umubano n’u Rwanda ugamije guteza umutekano muke muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Yagize ati “Dushyigikiye ko hakenewe ibisubizo byose by’amahoro by’amakimbirane ya politiki, diplomasi ndetse n’ihohoterwa. Perezida Denis Sassou Nguesso ni umuhuza wabivukanye ”.
Thierry Moungala yasobanuye kandi kuba igice cy’ubutaka bwa Congo cyarahawe u Rwanda byatewe n’ubushake bw’igihugu cye kugira ngo kigere ku kwihaza mu biribwa.
Yakomeje agira ati: “Ntabwo ari uruhande rw’u Rwanda gusa. Hano hari na ba rwiyemezamirimo, abahinzi, n’aborozi bo muri Afurika y’Epfo. Hari abandi banyamahanga baza. Ku rundi ruhande, ndumva ko ibyo bibazo biri sensibles kuri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ”.
Yaboneyeho guhamagarira ibitangazamakuru byo ku mpande zombi z’umugezi wa Congo gutangaza amakuru mu buryo bwa kinyamwuga.
Minisitiri w’itumanaho muri Congo Brazzaville rero yasubizaga ikibazo cy’abanyamakuru b’i Kinshasa nyuma yo gusohoka mu kiganiro Minisitiri w’Intebe wa RDC, Jean Michel Sama Lukonde yagiranaga na mugenzi we wa Congo Brazzaville, Anatole-Collinet Makoso.


