BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri w’Intebe Mushya

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho Minisitiri w’Intebe Mushya, Dr Ngirente Edouard wari usanzwe ukorera Banki y’isi muri Amerika. Asimbuye kuri uyu mwanya Anastase Murekezi.
pm
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard w’imyaka 45 yize amasomo y’Ubukungu mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda nyuma gato ya Jenoside ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyo gihe yanayoboraga itsinda ryari rigamije gukora ubushakashatsi ku bukungu bw’u Rwanda (Club de l’Economie Rwandaise).
Ayisumbuye ayiga mu Rwunge rw’amashuri rw’i Byumba(Groupe Scolaire de la Salle Byumba)
Mu mateka ye yahawe umwanya wa Visi Minisitiri muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

new pic
Minisitiri w’Intebe Ngirente yashimiye Perezida Kagame

Inama y‟Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, tariki ya 30 Werurwe 2011, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yemereye Dr. Ngirente Edouard, wari umujyanama mu by’ubukungu muri Minecofin guhagarika akazi mu gihe kitazwi. Icyo gihe yari agiye gukorera muri Banki y’Isi.
Dr Ngirente asimbuye kuri uyu mwanya, Anastase Murekezi wavutse tariki ya 15 Kamena 1952.
Murekezi yize muri imwe muri kaminuza zikomeye ku Isi (Louvain-La-Neuve) ibijyanye n’ubuhinzi, yagizwe Minisitiri w’Intebe kuva tariki ya 23 Nyakanga 2014 kugeza uyu munsi ku wa Gatatu tariki 30 Kanama 2017.
Inkuru bifitanye isano :Gushyiraho Guverinoma nshya birabarirwa ku mitwe y’intoki
http://www.bwiza.com/gushyiraho-guverinoma-nshya-birabarirwa-ku-mitwe-yintoki/
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *