Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye Brig. Gen Godfrey Gasana inshingano zirimo kuba umupilote wihariye wa Perezida wa Repubulika.
Igisirikare cy’u Rwanda ni cyo cyemeje iby’izi nshingano, mu itangazo cyashyize hanze mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama 2026.
Usibye kuba umupilote wa Perezida, Brig. Gen Gasana yagizwe umujyanama wa Minisitiri w’Ingabo n’uw’Umugaba Mukuru w’Ingabo ku birebana n’ingabo zirwanira mu kirere.
Mu 2023, Brig Gen Gasana wari ufite ipeti rya Colonel nibwo yazamuwe mu ntera ahabwa irya Brigadier General. Icyo gihe yari Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere.
Uyu musirikare izo nshingano yamaze kuzisimburwaho na Col. Dan Gatsinzi wagizwe Umugaba wungirije w’Ingabo zirwanira mu kirere ushinzwe ibikorwa.
Gatsinzi yahawe ipeti rya Colonel muri Nzeri 2024 avuye ku rya Lieutenant Colonel.
Mu 2025, Colonel Dan Gatsinzi ni we wabaye umunyeshuri wahize abandi mu basirikare bari barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama.
Mu 2021, Col Gatsinzi yari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Mutwe w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere.


