Abahanzi babiri b’Abanyarwanda, Bruce Melodie na The Ben bagiye kwifatanya n’ibyamamare byo muri Uganda mu gitaramo kizabera mu mujyi wwa Kampala.
Iki gitaramo cyahawe izina rya Kigampala (Kigali na Kampala) kizabera ku kibuga cy’umukino wa cricket cya Lugogo ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukuboza 2022.
Abo biteganyijwe ko bazacyitabira barimo: Bruce Melodie, The Ben, Ykee Benda, Cindy Sanyu, Daddy Adre, Ray G, umunyarwenya Patrick Salvado, umubyinnyi Valentino Richard Kabenge n’abandi…
Mu kanya gashize, Bruce Melodie amaze guteguze abakunzi be ko azaba ari muri iki gitaramo, asaba abifuza kuzacyitabira gukomeza kugura amatike. Ati: “Uyu ni Bruce Melodie, nje muri Uganda mu gitaramo cya Kigampala kizabera kuri Lugogo Cricket Oval tariki ya 17 Ukuboza.”
Iki gitaramo kigamije gushimangira ubushuti bw’u Rwanda na Uganda bwari bwarahubanye kubera impamvu z’umutekano na politiki, nyuma bikaza kwiyunga bigizwemo uruhare rukomeye n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, General Muhoozi Kainerugaba.



