Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yasubije abatemera inkuru y’uko yasinye amasezerano afite agaciro ka miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda (Frw 1,000,000,000) n’ikigo kigurishiriza ibiribwa kuri interineti cyitwa Food Bundles.
Aya makuru yemejwe na nyir’iki kigo, Shikama Dioscore mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru muri Kanama 2021, ashimangira ko atari igihuha. Yagize ati: “Ntabwo ari igihuha, ni byo.”
Ni amasezerano aremereye uyu muhanzi yari amaze gusinya kuva yatangira umuziki mu myaka 10 ishize. Andi yari afite agaciro gakomeye yaherukaga gusinya ni aya Frw miliyoni 150 yagiranye na Kigali Arena.
Gusa ku y’iki kigo kigurisha ibiribwa, hari abibajije niba uyu muhanzi ataba yarashyizemo amakabyankuru kugira ngo inkuru ye ibashe kugera muri rubanda byihuse, abandi bibaza ku bushobozi bw’iki kigo, niba koko gifite ubwo kugirana n’umuhanzi amasezerano afite agaciro gakomeye nk’aya.
Bruce Melodie mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Radio Rwanda cyatambutse kuri uyu wa 23 Ukwakira 2021, yabajijwe niba koko ari ukuri ko yasinye aya masezerano.
Uyu muhanzi yabishimangiye, anasobanura ko ariko aya mafaranga atazayahabwa yose icya rimwe. Ati: “Nta mafaranga atabaho kandi amafaranga agirwa n’abantu, ikindi ayo mafaranga ntabwo ari cadeau. Of course narayasinyiye ariko hari uburyo nzayakorera.”
Uyu muhanzi yavuze ko kuvuga byinshi kuri aya masezerano yabikora ari uko ikigo bayasinyanye kibimuhereye uburenganzira bitewe n’uko hari ibanga ryayo, gusa ati: “Ntabwo ari amafaranga umuntu azanyorera ngo anzanire ngo akira tuguhe amafaranga. Hari igihe runaka nzayakorera, ahubwo ni uko amasezerano twasinyanye afite agaciro kangana gatyo…Nibaza ko abantu badakwiye kubitindaho.”
Bruce Melodie asaba abakunzi be kudatinda ku masezerano agira, ahubwo ngo bajye batinda ku bihangano bye; umuziki.


